Kugura umuriro wa ‘Cash Power’ biraza guhagarara amasaha 8
Yanditswe na
KT Editorial
Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko kuva saa tatu z’ijoro kuri uyu wa kane tariki 11 kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abafatabuguzi bayo batari bubashe kugura umuriro.

Mu itangazo yanyijije ku rubuga rwa twitter, REG yatangaje ko ibi ari ukubera imirimo yo kuvugurura uburyo bwo kugura umuriro wa ‘cash power’, ikaboneraho gusaba abafatabuguzi bayo kugura umuriro mbere y’amasaha yatangajwe.
Kuvugurura uburyp bwo kugura umuriro wa cash power, bigamije kugira ngo kugura umuriro bijye byihuta kurusha uko byagendaga mbere, kuko ngo hari ubwo umufatabuguzi yaguraga umuriro ugatinda kumugeraho.
Ohereza igitekerezo
|
Kandi byadufasha kuko harubwo umuntu awugura ukanga no kujyamo
Mfite igitekerezo maranye iminsi ntakuntu mwahuza cashi pawer na system yo kugura umuriro umuntu Tamara kugura atiriwe ajya kwandikamo nimero muri cash pawer ugahita wijyanamo?
Nibyiza kuba babitubwiye mbere