Kugira uruhare mu bigukorerwa ni uburenganzira bwawe
Umuryango "Never Again Rwanda"watangije umushinga ugamije kuzamura uruhare rw’abaturage mu miyoborere no mu bibakorerwa.

Ni nyuma yo gukora ubushakashatsi ugasanga hari abaturage bagitinya kwegera abayobozi ngo babagaragarize ibyo bifuza gukorerwa, cyangwa se ngo bagaragaze ibitagenda neza mu miyoborere yabo.
Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu 16 Gicurasi 2018, watewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Never Again Rwanda, byagaragaye ko abaturage hirya no hino mu gihugu bagitinya kugaragariza ubuyobozi ibyo bifuza gukorerwa.
Ikindi ngo ni uko abaturage batarabasha kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na leta yo kunyuzamo ibitekerezo byabo nk’imigoroba y’ababyeyi, inteko z’abaturage, umuganda n’ibindi.
Noel Ntahobari, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza n’uburenganzira bw’abaturage muri NAR, avuga ko muri uyu mushinga abaturage bazongera kwibutswa ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo.
Uyu muyobozi kandi avuga ko ubufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ari byo bizatuma abaturage batinyuka kugaragaza uruhare rwabo muri gahunda zose zibagenerwa.
Ati”Mu by’ukuri abaturage benshi ntibarumva ko kugira ijambo mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo. Ibi binatuma batinya gutanga umusanzu wabo mu bibakorerwa.
Twasanze rero kugira ngo bikemuke ari uko habaho kwigisha abaturage bakumva ko kugira uruhare mu bibakorerwa ari uburenganzira bwabo, kandi ko ari n’inshingano mu kubaka igihugu cyabo”.

Kazaire Judith, umuyobozi w’ishami ryo gutanga serivisi no kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere, avuga ko mu bushakashatsi buheruka bwa RGB bwagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa ku kigero cya 70%.
Uwo muyobozi ariko avuga ko ibi bidahagije, ari nayo mpamvu asanga uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura umubare w’abaturage batinyuka kugaragaza uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.
Agira ati”Ntabwo navuga ko ubwitabire bw’abaturage mu miyoborere buri hasi, kuko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko abaturage bitabira kuri 70%.
Ariko na none icyerekezo cy’ubuyobozi ni uko tugera kure kurushaho,ari nayo mpamvu navuga ko uyu mushinga ufite akamaro, kandi ngasaba abawufitemo uruhare(ba nyirawo n’abaturage uzageraho), kubigira ibyabo ukazasiga umusaruro mwiza”.

Bamwe mu bakozi bashinzwe imiyoborere mu turere,bavuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga abaturage bazigishwa bagatinyuka kwegera abayobozi,kuko ari cyo kikizitira uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.
Muri uyu mushinga kandi abayobozi na bo bazibutswa ko batagomba kumva ko bashyizweho ngo batekerereze abaturage,kuko ngo hariho abayobozi bakibwira ko umuturage ari umuntu uri hasi cyane,ukwiye gutekerererzwa byose.
Uwo mushinga watangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, ukazarangira muri 2020, kandi ukazakorera mu turere 5,ari two Gasabo,Huye,Musanze,Nyagatare na Rutsiro.
Biteganijwe ko uwo mushinga uzarangira ugeze ku baturage 1170, mu turere 5 uzakoreramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|