Kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze kubaho kitavogerwa gikeneye Ubumwe - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yibukije Abanyarwanda ko kugira ngo Igihugu cyabo gikomeze kubaho kitavogerwa, gikeneye ubumwe kandi ko bagomba gukorera hamwe.

Minisiteri Bizimana avuga ko kugira ngo Igihug gikomeze kubaho kitavogerwa gikeneye ubumwe
Minisiteri Bizimana avuga ko kugira ngo Igihug gikomeze kubaho kitavogerwa gikeneye ubumwe

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi, kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi kavukire, wizihirijwe mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ku rwego rw’Igihugu.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ururimi rw’Abanyarwanda rubahuza, kandi kubahuza akaba ariyo ntego ikomeye.

Yagize ati “Abanyarwanda bakeneye ubumwe bwabo, kugira ngo Igihugu cyacu kizakomeze kubaho igihe kinini, igihe cyose kandi gikomeye. Kugira ngo rero Igihugu cyacu gikomeze kubaho kitavogerwa gikeneye ubumwe, ko tuba dukorera hamwe, tugira ibiduhuza, kandi ni byinshi.”

Yunzemo ati “Duhuje n’Igihugu, ururimi n’amateka, ni ngombwa rero ko ibiduhuza aribyo dushyira imbere. Birumvikana ko dufite n’ibituranga, kuko dufite aho tuvuka, aho dukomoka, ibituranga mwihariko. Ibituranga mwihariko ntidushobora kubita, ariko ntibigomba kuduherana, tugomba kureba ibyiza biri muri ayo mateka tukabyubakiraho, ariko iteka tureba ibiduhuza, kandi ibiduhuza ni uko dusangiye byose.”

Abitabiriye uyu muhango wabereye mu ishuri rya TTC de la Salle de Byumba, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri banibukijwe ko kuba umusirimu bitabatandukanya n’Ikinyarwanda, ngo bajye bakivuga bakivanga n’izindi ndimi, ahubwo ko bakwiye kujya bakivuga neza nk’uko bikwiye, kandi bakagira n’umuhate wo kwiga indimi z’amahanga kugira ngo na zo bazimenye neza.

Intebe y'Inteko Prof. Robert Masozera ahemba abanyeshuri bahize abandi mu kunoza ururimi rw'Ikinyarwanda babinyujije mu mivugo
Intebe y’Inteko Prof. Robert Masozera ahemba abanyeshuri bahize abandi mu kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda babinyujije mu mivugo

Inteko y’Umuco ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yahembye abanyeshuri batatu ba mbere batsinze neza kurusha abandi amarushanwa y’imivugo ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda, hanatangwa ibitabo byahinduwe mu Kinyarwanda by’umwimerere, birimo Gahugu gato (Petit Pays) cyanditswe na Faye Gael hamwe na Notre Dame du Nil cya Scholastique Mukasonga.

Kevine Umurerwa ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri, avuga ko nubwo abenshi mu rubyiruko bakunze kuvanga indimi, ariko baba bazi n’Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Ati “Urebye nta kamaro bifite cyane kurusha gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, ni uko tuba tugira ngo twishimishe nk’urubyiruko tugahitamo kubikoresha. Icya mbere twakora kugira ngo turusheho kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, ni uko twajya dusoma ibitabo, tukaganira ku mateka yaranze u Rwanda rwa cyera, byadufasha kurushaho kumenya Ikinyarwanda neza.”

Jean Paul Niyomugabo yiga mu mwaka wa gatanu w’Indimi n’ubuvanganzo muri TTC de la Salle, ati “Iyo ndebye mbona nsanga hari bagenzi banjye batabasha gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, bakoresha amagambo y’amatirano cyangwa andi y’amanyamahanga. Yaba arimo kuvuga ukumva agize ati ‘But’, ‘So’, ukumva ururimi rw’Ikinyarwanda badafatiye mu maguru mashya rwazagera aho rugacika.”

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco, ifite mu nshingano iki gikorwa bwasabye Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda, kurushaho kumenya, kubungabunga, kunoza no guteza imbere Ikinyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.

Uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wemejwe bwa mbere mu 1999 n’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO), mu Rwanda ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka