Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16 - Impuguke

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, arasaba abantu kugabanya igipimo cy’inzoga banywa, byaba na ngombwa bakazireka burundu, kuko byagaragaye ko zigira ingaruka zikomeye ku mubiri, cyane ko impuguke zivuga ko kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16.

Kugira ngo icupa rimwe ry'inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16
Kugira ngo icupa rimwe ry’inzoga rive mu mubiri bisaba amasaha 16

Yabivuze ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, asubiza ubutumwa bwari bwoherejwe n’umuturage witwa Appolinaire Nkubito, ubwo hakusanywaga ibitekerezo byanditswe ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa bwa Nkubito bwagiraga buti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, gahunda ya Tunyweless ni nziza, nari narananiwe kugabanya kunywa inzoga nyinshi, mwibaze ko abana aribo bagiye kuzimvanaho. Nabwira umwana nti nzanira agacupa, akakazana ariko akongeraho ati tunyweless Papa, ikimwaro kikankora, none byarangiye ngiye kuzivaho burundu pe, ubu ntabwo ndenza amacupa abiri ku mugoroba”.

Nyuma y’ubwo butumwa, Perezida Kagame yafashe ijambo agaruka kuri gahunda ya Tunyweless, ati “Ndagira ngo tubanze duhindure imvugo, ireke kuba Tunyweless ahubwo twe kunywa”.

Kuri ubwo butumwa, Dr Nsanzimana yaburiye uwo muturage amusaba kugabanya inzoga, aho yavuze ko amacupa abiri ku munsi ari menshi cyane, yemeza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ati “Ku bijyanye no kunywa inzoga amacupa abiri ni menshi cyane, ubundi icupa rimwe kugira ngo umwijima ubashe kurikura mu mubiri ryabaye uburozi, bisaba amasaha nibura 16, ubwo rero agiye anywa amacupa abiri, ntabwo yazigera asinduka yajya ahora afite uburozi bw’inzoga mu mubiri”.

Dr Nsanzimana yakomeje agira ati “Tunyweless abantu bagakwiye kumva ko icyakabaye cyiza nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abivuze, ni ukutanywa na rimwe tukinywera amazi kuko nicyo kinyobwa kiruta ibindi, n’abandi bakagenda bagabanya gahoro gahoro tugana ahongaho”.

Gahunda ya Tunyweless yatangiye muri Nyakanga 2023, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda kurenza urugero mu kunywa ibisindisha.

Ubukangurambaga bwa Tunyweless bwahawe inyito igira iti “Inzoga si iz’abato”, bukaba bukomeje no muri uyu mwaka wa 2024.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka