Kugira ibibazo ntibikwiye kuba inzitizi, ikibazo ni ugusiga bidakemutse - Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje kwikemurira uruhuri rw’ibibazo rwari rufite mu buryo bwose bwashobokaga, kandi ko ibyo ariko bizahora kabone nubwo hari ababifata ukundi.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umusangiro
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umusangiro

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki 07 Kanama 2023, ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje gukora ibishoboka byose mu gushaka uko rwakemura inzitizi rufite, kandi bikorwa mu buryo bwose Igihugu cyari gishoboye.

Aha niho yahereye agaragaza ko kuba abantu bagira ibibazo ubwabyo bidakwiye kuba inzitizi, ahubwo igikwiye gukorwa ari ugushaka uko ibyo bibazo bigomba gukemurwa.

Ati “Kugira ibibazo ntabwo bikwiriye kuba inzitizi, ikibazo ni ugusiga ibyo bibazo bidakemutse. Mu Rwanda, twagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo dukemure ibibazo byacu mu buryo bwacu dushoboye. Ntabwo kandi tuzahagarika kubigenza gutyo kabone nubwo hari uwabifata ukundi."

Perezida Kagame yavuze kandi ko amakimbirane n’ibibazo umugabane wa Afurika ukomeje gucamo, ushobora kwibaza igihe byose bizakemukira.

Yagize ati “Iyo urebye amakimbirane, umwiryane umugabane wacu ukomeje gucamo, nta kindi utekereza kitari ukwibaza uti ni ikihe kibazo dufite, ese bizarangira ryari?”

Umukuru w’Igihugu yakomoje no kuba hari ibice bitandukanye by’Isi uyu munsi byumva ko hari aho byamaze kugera, ibyo bigatuma biba urwitwazo rwo kwereka abandi ibyo bagomba gukora.

Ati "Niho usanga ikindi gihe batangiye kukwigisha amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ibindi, ariko bigakorwa hatitawe kuri amwe mu makosa abo bantu bakoze kuri bimwe mu bihugu by’ibituranyi kuri uyu mugabane."

Perezida Kagame yunzemo agira ati "None se mbarenganye? Oya. Ndarenganya bamwe muri twe bemeye gufatwa muri ubwo buryo."

Yakomeje avuga ko abemera gufatwa muri ubwo buryo aribo bahindukira bagashimwa n’amahanga, babwirwa ko ari bamwe mu bantu beza Isi yagize, bagahindukira kandi bakabyemera.

Aha niho yagarutse ku mugani Abanyarwanda bakunze guca ngo “uwanga kubwirwa ntiyanga kubona”, yasobanuriye abari aho ko ushobora kwanga kubwirwa, ariko amaherezo udashobora gucika no guhura cyangwa se kugerwaho n’ingaruka z’ibyo waburiwe.

Uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center, witabiriwe n’intumwa ziri kumwe na Perezida Andry Rajoelina ndetse n’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina wasuye u Rwanda, ndetse anamwizeza ko ibihugu byombi byiteguye kurushaho gukorana hagamijwe iterambere rusange, binyuze mu masezerano y’ubufatanye Ibihugu byombi byashyizeho umukono ku gicamunsi cyo ku wa mbere muri Village Urugwiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka