Kugira abagore benshi, impamvu ituma abana batitabwaho uko bikwiye

Mu gihe ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kurerera Igihugu neza bita ku bana babo, hari abavuga ko kugira umugore urenze umwe biri mu bibangamira izo nshingano mu Karere ka Nyaruguru.

Lt Col (Rtd) Murengezi avuga ko hari abagabo bagira abagore benshi ntibite ku bana babyara
Lt Col (Rtd) Murengezi avuga ko hari abagabo bagira abagore benshi ntibite ku bana babyara

Lt Col. (Rtd) Valence Murengezi, umuyobozi w’ibitaro bya Munini, ni umwe mu bavuga ko kugira abagore benshi biri mu bituma abana batitabwaho uko bikwiye, mu Karere ka Nyaruguru.

Mu nama abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru bafite mu nshingano zabo kwita ku bana , bahurijwemo n’umuryango Bamporeze ku bufatanye n’abakozi ba NCDA, tariki 20 Werurwe 2025, yavuze ko yitegereje abo bakira ku bitaro baba babayeho mu buzima bubi, nta n’ubushobozi bwo kuvuza ababyeyi bafite, aza gusanga akenshi baba babana na ba nyina, ba se barabataye.

Yagize ati "Abagabo ino aha mbona bigirira abagore benshi, akajya ku ufite ubushobozi! Ubyaye kane gatanu aramuta, agafata undi. Usanga bazengurukaaa..., bahindura abagore nk’uhindura umwenda!"

Yunzemo ati "Usanga aba bana batajya kwiga, n’imikurire ntayo kuko baba bitabwaho na ba nyina gusa batanafite ubushobozi. Abo bana baba bazakura neza gute? Umwana ajya kureba se, akamubwira ati sanga nyoko!"

Yasoje igitekerezo cye agira ati "Abo bantu bakwiye kwegerwa!"

Munyampeta avuga ko abagabo bahora mu gushaka abagore ari abigize ba ntibindeba
Munyampeta avuga ko abagabo bahora mu gushaka abagore ari abigize ba ntibindeba

Emmanuel Munyampeta ushinzwe uburere buboneye muri NCDA, yamwunganiye avuga ko bene abo bagabo baba bari mu cyiciro cy’abo twakwita ba ntibindeba.

Yagize ati "Kuko niba afashe umugore bakabyarana abana batanu, agafata uwa kabiri na we bakabyarana abandi batanu, gutyo gutyo, birumvikana ko atabasha guha umwanya umuryango we. Ibyo asabwa kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe ntazabibasha, kuko ibyo asabwa bizarenga ubushobozi bw’ibyo abasha kubona."

Yunzemo ati "Ni yo mpamvu ubushoreke ari umuco mubi twamagana. Kandi uretse no kunanirwa kurera, ni n’imyitwarire mibi aba ahamo urugero rubi abo yabyaye. Tuzi ko abana barebera ku babyeyi. Ni ukuvuga ko umwana niyubaka urugo na we azitwara nka se."

Assoumpta Byukusenge, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, we avuga ko koko abo bagabo bakwiye kwigishwa, ariko ko n’abagore bakwiye guca akenge.

Agira ati "Tujye dukoma urusyo dukoma n’ingasire. Umugore wemera kwakira umugabo ufite ahandi abarizwa aba arimo kwitera ibibazo. Aba akwiye kumenya ko uko yataye uwa mbere na we aba azamuta agashaka undi, cyangwa akisubirira ku wa mbere."

Jean de Dieu Nsabiyaremye, umuhuzabikorwa w’inshuti z’umuryango mu Karere ka Nyaruguru, akaba atuye mu Murenge wa Ngoma, we avuga ko ibikorwa n’abagabo bariya bayobozi bavuga atabifata nk’ubuharike (gushaka abagore benshi), ahubwo nk’ubusambanyi bukabije.

Byukusenge avuga ko n'abagore bakwiye guca akenge bakirinda kubana n'abagabo bazi ko bafite abandi bagore
Byukusenge avuga ko n’abagore bakwiye guca akenge bakirinda kubana n’abagabo bazi ko bafite abandi bagore

Ubu busambanyi kandi ngo buturuka ku makimbirane yo mu ngo, aho umugabo utabanye neza n’umugore ajya gusambana hanze y’urugo, ari na byo bivamo ko usanga batera inda abakobwa bakiri batoya.

Amakimbirane kandi ngo aturuka no ku bagore bajya mu tubari bakanywa inzoga bagasinda ntibabashe kumenya ibyo barimo, bagasambanywa.

Ati "Tubona byakemurwa no kwigisha abagiye gushakana ko guca mugenzi wawe inyuma bitemewe. Ikindi, twasanze abagabo bashyirirwaho kwigishwa bonyine ku ngaruka zo kubyara benshi, no kugira imiryango irangwamo amakimbirane, bakanibutswa ko kujya gusamabana hanze bivamo abana na bo bateza amakimbirane mu muryango."

Akomeza agira ati "Binashobotse, aho byanze, byaba byiza abo byagaragayeho bagiye bacishwaho akanyafu. Urugero nk’uwo bigaragaye ko yateye umuntu inda utari umugore we, kubera ko akenshi na kenshi usanga atanafite ubushobozi bwo kumurera, akiye kujyanwa mu ihaniro."

Ikimutera kwifuza akanyafu ni ukubera ko abo byagiye bigaragara ko bitwara nabi, bijya bibaho ko bagayirwa mu ruhame, nyamara ngo akenshi bene abo usanga batanatinya umugayo.

Ntanenge avuga ko mu byo bateganya gukorera i Nyaruguru harimo gushishikariza abagabo kugira uruhare mu burere bw'abana babo
Ntanenge avuga ko mu byo bateganya gukorera i Nyaruguru harimo gushishikariza abagabo kugira uruhare mu burere bw’abana babo

Fabrice Ntanenge ushinzwe gahunda z’umuryango Bamporeze ukora ibikorwa byo kurengera abana, ukaba ukorera no mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko bafite gahunda yo kwegera ahari ibibazo bituma umwana adakura neza, ko n’icy’uko abagabo bakwiye kugira uruhare mu burere bw’umwana kizitabwaho.

Barateganya no kwibutsa abagore inshingano zabo mu kugira umwana ukura neza, bishingiye ku muryango.

Kugira abagore benshi, impamvu ituma abana batitabwaho uko bikwiye
Kugira abagore benshi, impamvu ituma abana batitabwaho uko bikwiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,Kugira abagore benshi,ni impamvu ituma abana batitabwaho uko bikwiye.Biteza ikibazo gikomeye.Uretse umwami Salomon watunze abagore n’incoreke zigera ku gihumbi,Umwami Sobhuza II wa Lesotho yatunze abagore 70 babyaye abana 210 n’abuzukuru barenga igihumbi.Nubwo amadini menshi yigisha gutunga abagore benshi,Imana idusaba gutunga umugore umwe gusa.Kubirengaho ni icyaha.

butuyu yanditse ku itariki ya: 25-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka