Kugarura Umuganura byamariye iki Abanyarwanda? - Ubusesenguzi

Abanyarwanda b’inararibonye mu muco Nyarwanda baravuga ko kugarura Umuganura mu Rwanda byagize ingaruka nziza zo kongera kunga ubumwe no gusabana, ndeste binagira uruhare mu iterambere.

Umunyambanga nshingwabikorwa wa RALC avuga ko Umuganura utuma Abanyarwanda bisuzuma aho bava n'aho bagana
Umunyambanga nshingwabikorwa wa RALC avuga ko Umuganura utuma Abanyarwanda bisuzuma aho bava n’aho bagana

Inararibonye mu muco Nyarwanda zigaragaza ko umuhango wo kuganura ari imwe mu nzira Nyarwanda z’Ubwiru zafashaga ubutegetsi bw’Ubwami kuyobora igihugu.

Ku muganura ni bwo Umwami yaganuazwaga imbuto z’amasaka, uburo n’isogi, maze akavuga umutsima mu mbuto yateguye agasangira na rubanda hagamijwe kubereka ko uwo munsi ari uwo kuganira ku byagezweho umwaka ushize, no gushyiraho ingamba nshya zo kwesa imihigo ikurikira, ahanini ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byari bihatse ubukungu bw’u Rwanda.

Iyo Umwami yamaraga kuganura ku mbuto zeze, na we yashyikirizaga umuganuza mukuru imbuto zigezwa ku Banyarwanda bose, akaziha umugisha abifuriza kuzarumbuka ku butaka no ku matungo.

Inararibonye mu muco Nyarwanda Nsanzabaganwa Straton, avuga ko ibyo byose byakorwaga hagamijwe ibintu bitandukanye birimo ku isonga kunga ubumwe mu Banyarwanda, gukunda igihugu ku bakuru n’abato, kwigisha Abanyarwanda gukunda umurimo, kwishimira ibyo abantu bagezeho no gufata ingamba z’uko bazakora ibindi.

Nsanzabaganwa avuga ko Inzira y’Umuganura yari inagamije guha Abanyarwanda kugira ishema ryo kuba Umunyarwanda no kwimakaza indangagaciro Nyarwanda, by’umwihariko aho Umwami yagaragazaga ko yubaha rubanda igihe yabaga apfukamye avuga umutsima.

Umuganura w’ubu utandukaniye he n’uwa gakondo?

Nsanzabaganwa avuga ko umuganura gakondo ufite akamaro kanini mu guha ubuzima n’ireme umuganura w’uyu munsi, kuko uvoma mu muco wa kera kandi bikaba binateganywa n’Itegeko nNhinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Inararibonye mu muco Nsanzabaganwa Straton
Inararibonye mu muco Nsanzabaganwa Straton

Agira ati “Ni umwanya wo kongera guhuza abayobozi n’abayoborwa by’umwihariko abayobozi bakagaragaza icyubahiro bafitiye abayoborwa, ibyo tubivoma mu bya kera tukabihuza n’ibishyashya by’uyu munsi”.

Nsanzabaganwa kandi agaragaza ko kwizihiza umuganura bigaragaza ubufatanye bw’Abanyarwanda kuko utakwizihiza umunsi mukuru abawizihiza bacitsemo ibice, umuganura w’ubu na wo ukaba ushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Nsanzabaganwa Modeste, na we agaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bushingirwaho ngo umuganura ubashe guhuza Abanyarwanda.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko izirikanwa uyu mwaka, avuga ko umuganura utuma Abanyarwanda bisuzuma bakareba aho bavuye n’aho bagana no gukemura imbogamizi zakomye mu nkokora ibitaragenze neza.

Agira ati “Kwigira harimo no gusuzuma ibyagezweho no gufata ingamba z’ibyo bateganya gukora, kugira ngo umwaka utaha na bwo uzabashe kuba uhagaze neza. Turagenda tugaruka neza mu muganura nk’uko wari umeze cyera, aho abantu basabana nta kureba ku muntu uwo ari we n’icyo ari cyo”.

Ati “Niba cyera Umwami yaracaga bugufi agapfukama, kwabaga ari ukugaragaza ko na we ari Umunyarwanda ukwiye kureberwaho no kubaha, kandi ko n’Abanyarwanda ari ko bakwiye kwitwara”.

Urubyiruko rwemeranya n’abakuru ko umuganura ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira

Urubyiruko rumenyereye iby’umuco Nyarwanda rugaragaza ko ruvoma mu muco Nyarwanda imyitwarire n’imigenzereze myiza, by’umwihariko umuganura ukaba utuma bongera kumva akamaro ko kunga ubumwe no kwiteza imbere.

Umuhanzi w’umusizi Bahati Innocent, avuga ko ubwo umuganura wakurwagaho byateje ingaruka ku buryo mu mwaka wa 1500 wagaruwe, kugira ngo wongere kuba ikimenyetso cyo guhuriza hamwe Abanyarwanda.

Bahati avuga ko gukuraho umuganura igihe Abakoroni bageraga mu Rwanda, byari bigamije gucamo Abanyarwanda ibice kugeza ubwo rwageze no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amacakubiri yari yarahemberewe mu Banyarwanda.

Bahati avuga ko iyo abantu bunze ubumwe bamenya no kurinda ibyo bagezeho
Bahati avuga ko iyo abantu bunze ubumwe bamenya no kurinda ibyo bagezeho

Agira ati “Umuganura ukuweho byabaye nko kugira buri wese nyamwigendaho, ku buryo no kuba wakwambura mugenzi wawe ibye ukabyikubira byahawe intebe, burya ngo uwo mutayaga ntumenya ake n’iyo ukamenye nta gaciro ugaha, ibyo bikaba bituma nta bumwe buba bugihari”.

Avuga ko iyo ubumwe bubuze iterambere ridindira, kuko iyo umuntu mutagitahiriza umugozi umwe nta cyo muba mugihuriyeho.

Avuga ko kuganura bishimishije kuko bivuze kugarura ubumwe, gufatanya kandi abantu bakongera gusabana bakiyunga bakunganirana aho umwe akeneye undi, kandi bakarushaho kubahana no kongera kwibona mu ndangagaciro Nyarwanda.

Hari amasomo ababyiruka bakura mu muganura

Ntazinda Marcel, avuga ko na we akunda umuco kandi umuganura ari ifpundo ryawo kandi ujishe ubumwe bw’Abanyarwanda, bikagaragarira nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Leta y’ubumwe yongeraga kuwugarura.

Avuga ko ku butegetsi bwa za Indepandanse, umuganura utahawe agaciro kuko ubukoloni bwari bwarinjije imizi mu butegetsi bwariho, ku buryo bitari koroha ngo ubumwe bugarurwe, ariko ubu hari ibyo urubyiruko rukwiye kwigira mu bakuru.

Ntazinda ahamya ako kugarura umuganura ari ukugarura ubumwe no gutahiriza umugozi umwe
Ntazinda ahamya ako kugarura umuganura ari ukugarura ubumwe no gutahiriza umugozi umwe

Agira ati “Mu muganura harimo ubumwe n’ubusabane no gukundana, urubyiruko nirubikomereho, niba harimo guhiga, reka urubyiruko ruhigire kurwanya ikibi rwimike icyiza, kuko imbuto zera ku giti cyiza na zo ziba nziza”.

Avuga ko urubyiruko rwatangiye gucengerwa n’ibyiza byo gukorera hamwe n’iyo haba nta gihembo gitegerejwe, ku buryo igihe bizaba ngombwa rushobora no kwitangira igihugu nk’uko bigaragara mu nzego z’umutekano, aho urubyiruko rutewe ishema no kurwana ku busugire bw’igihugu cyabo kandi ko iyo ubumwe buhari bubyara iterambere, iyo iterambere rihari abantu babaho neza.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira, avuga ko akunda umuco Nyarwanda by’umwihariko umuganura kubera ko awuvomamo imibereho ye uyu munsi kandi afite intego yo kubikomeraho.

Avuga ko umuganura utera buri Munyarwanda wese ishyaka ryo kwiteza imbere bitandukanye na kera ubwo hizihizwaga umuganura abantu bareba ku buhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo uyu munsi Abanyarwanda bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere bafatanyije kandi bunze ubumwe.

Clarisse karasira avuga ko Umuganura ari igihe cyo gusuzuma no guhigira kwiteza imbere
Clarisse karasira avuga ko Umuganura ari igihe cyo gusuzuma no guhigira kwiteza imbere

Agira ati “Uyu munsi Umunyarwanda wese aho ari ku ruhembe rw’iterambere agomba gukora cyane maze igihe cyo kuganura kikazagera buri wese yaragize icyo ageraho, ibyo bizanatuma bwa bumwe no kunga Abanyarwanda bishoboka”.

Insanganyamatsiko yizihizwa uyu muwaka igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira”, ibikorwa by’umuganura bikaba bikomeje Abanyarwanda barushaho gusuzuma ibyo bagezeho umwaka ushize kugira ngo bashake ingamba z’ibyo bateganya gukora umwaka batangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka