Kuganiriza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi bibagarurira icyizere

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iyo baganirijwe bibafasha gukira ibikomere batewe na yo bityo bikabagarurira icyizere cy’ejo hazaza.

Iyo baganirijwe bibakora ku mutima ariko bikabafasha kubohoka
Iyo baganirijwe bibakora ku mutima ariko bikabafasha kubohoka

Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abayirokotse ibikomere bitandukanye birimo ihungabana, ibyaviriyemo bamwe kwiheba bakitakariza icyizere cy’ejo hazaza, abandi bahitamo gukoresha ibiyobyabwenge bumva ko ari byo bishobora kubafasha kudakomeza gutekereza ndetse no kubona ibitotsi.

Philemon Nizeyumuremyi warokokeye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, avuga ko kubura umuryango no guhohoterwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’ubukene yatewe n’imitungo yabo yangijwe indi igasahurwa byatumye ahungabana.

Ati “Kubera kwibaza nti kubera iki jyewe nakomeje nkabaho, byamariye iki ko mbona n’ubundi ntishimye? Hari igihe mbabara nkagira agahinda kagatuma mbura ibitotsi. Byatumye nishora mu itabi n’inzoga mba umusinzi bingiraho ingaruka, nkitura hasi nkavunika nkamara igihe ntacyo nkora nivuza kandi nabwo bitanyoroheye”.

Baraganirizwa bakigishwa kwirinda ibitera kwigunga kuko bigira ingaruka ku buzima
Baraganirizwa bakigishwa kwirinda ibitera kwigunga kuko bigira ingaruka ku buzima

Gusa ariko ngo kwegerwa akaganirizwa hari icyo byamufashije ku buryo asigaye abayeho mu buzima butandukanye n’ubwo yabagamo mbere nk’uko abisobanura.

Ati “Ibiganiro nk’ibi bifasha umuntu wahuye n’ihungabana. Iyo ahuye n’abandi bafite ibibazo biruta ibye ahita yumva agomba gusubira inyuma agashakisha ibisubizo muri we, harimo icyo kwihangana. Ariko ntiwakwihangana ntawigeze akuganiriza ngo akwereke ko nawe atari wowe, ariko hari uburyo wabivamo. Ibiganiro rero biradufasha cyane nkurikije uko nabibonye, byarampinduye rwose”.

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa ati “Ibiganiro mbona ari ngombwa cyane kubera ko iyo ubonye abagutega amatwi, nawe ukamubwira iby’agahinda kawe, bibasha kugufasha kuko bya bintu bikuri ku mutima uko ubisohora ugenda wumva ubohoka, rwose pe ntabwo nshidikanya ko no gukira burundu bishoboka”.

Mizero Care Organization ni umuryango ufasha urubyiruko gukira ibikomere rwatewe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagamijwe kuruyobora ku iterambere rirambye.

Mu byo bakora harimo ibiganiro by’ubujyanama, ubuvuzi n’imitekerereze, imyitwarire n’ibyiyumviro bya muntu n’ibindi bikorwa bijyanye na gahunda z’ubuzima.

Ubwo baganirizaga urubyiruko rugera kuri 40 rwo mu Karere ka Gasabo ku bujyanama bw’ubuzima bwo mu mutwe tariki 14 Mutarama 2022, Silvestre Twizerimana ukora mu gashami kita ku byo mu buzima bwo mu mutwe muri uwo muryango, yabwiye Kigali Today ko benshi mu rubyiruko rwarokotse Jenoside bahura na rwo, bakomeretse mu mitima yabo ariko iyo baganirijwe bigarurira icyizere.

Ati “Nyuma yo kugaragaza umubabaro mwinshi bikagaragarira mu buryo bitwara iyo ubakira, iyo bakozweho n’ubufasha bahabwa bararira, akavuga ibimubabaje, ukabona noneho ntashaka kongera kumva inkuru zimwibutsa ibyamukomerekeje. Nyuma y’ibyo byose ubona bongeye guseka bakagira ubuzima, bagasobanukirwa ko n’ubwo bakomeretse ariko hari icyizere cy’ubuzima no kubaho”.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugera muri Mutarama 2022, Mizero Care Organization imaze gufasha urubyiruko 383 mu biganiro by’ubujyanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka