Kugabanuka kw’isambaza mu Kivu byahangayikishije abazikunda

Abakunzi b’isambaza zo mu kiyaga cya Kivu ntibishimira igiciro cyazamutse kikagera ku 2000Frw ku kilo, bavuga ko kitorohera buri wese.

Ibura ry’izi sambaza uturuka ku guhagarika abarobyi kuroba mu kiyaga cya Kivu, kuko ubusanzwe iyo bafunguye igihe cyo kuroba umusaruro uboneka ari mwinshi igiciro kikamanuka.

Abagura isambaza mu kiyaga cya Kivu bavuga ko ibiciro byazamutse.
Abagura isambaza mu kiyaga cya Kivu bavuga ko ibiciro byazamutse.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, Bodouin Siborurema avuga ko izamuka ry’igiciro riterwa n’ubwinshi bw’abazishaka kandi umusaruro ari mukeya.

Agira ati “Igiciro kizamurwa n’umubare w’abaguzi, uko bazishaka ari benshi bituma n’abazigurisha bazamura igiciro, kandi umusaruro twakuraga mu Kivu wari inyinshi zikaba zoherezwa mu mujyi wa Goma kigabanutse.”

Siborurema avuga ko umusaruro w’isambaza wagabanutse, kuko ubusanzwe iyo bafunguye ikiyaga nyuma y’amezi abiri gifunze basarura nibura Toni ebyiri mu ijoro rimwe,mu gihe kuri ubu babafunguriye mu kwezi k’Ukwakira basarura ibilo 600 gusa mu ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bahindure kundyo kugirango nisambaza ziyongere

Tayeba George yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka