Kugabana inyungu z’Umwalimu SACCO byatuma Koperative ifunga imiryango - DG Uwambaje

Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Laurence Uwambaje, avuga ko abanyamuryango bayo batazagabana inyungu (Ubwasisi) mu gihe abakeneye inguzanyo ari benshi kuko byatuma banki ihomba bityo ntikomeze gufasha abanyamuryango bayo.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, mu kiganiro Ubumva Ute cyatambutse kuri KT Radio kibanze ku buzima bwa Mwarimu.

Uwambaje yavuze ko koperative Umwalimu Sacco yashinzwe hagamijwe kuzamura imibereho ya mwarimu ahanini binyuze mu guhabwa inguzanyo zibateza imbere.

Yatangiye abarimu bishyira hamwe bahuza imbaraga umwarimu akatwa 5% ku mushahara we, uko amafaranga yagiye yiyongera ni ko ingano n’ubwoko bw’inguzanyo bugenda buhinduka bitewe n’amafaranga yabonetse.

Ati “Tugitangira ntabwo twarenzaga inguzanyo y’imyaka ibiri cyangwa ugasanga ntidushobora kurenza 500,000 bitewe n’ingano y’amafaranga yari ahari abarimu bamaze kwizigamira 5%. Uko banki yagiye ikura, twavuye ku myaka ibiri tugenda tugira itatu, itanu. Tuva ku nguzanyo ku mushahara, tujya ku isanzwe, ubu dutanga ijyanye no gukora imishinga, ubu tugeze aho dushobora gutanga inguzanyo y’imyaka 10.”

Avuga ko Umwalimu Sacco igitangira, umyamuryango yatangaga amafaranga 10,000 na yo yatangwaga mu byiciro bitanu, hakiyongerago 5% ava ku mushahara nk’ubwizigame (Depot), bigera kuri miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu munsi Umwalimu Sacco umaze kugera ku bwizigame bwa Miliyari 45,900 frs, inguzanyo ziri mu banyamuryango zikaba zimaze kugera kuri miliyari 76 n’inyungu ya miliyari 53.

Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco avuga ko abanyamuryango badashobora kugabana inyungu kuko byatuma banki ihomba bityo icyo yashyiriweho kikaba kirangiye.
Yagize ati “Icya mbere mbanza kubakuramo impungenge, ntibagomba kumva ko amafaranga bungukiye mu Mwalimu Sacco hari indi mifuka y’abantu ajyamo, aguma muri koperative yabo kandi ni nayo akomeza kwifashishwa mu kubakemurira ibibazo.”

Akomeza agira ati “Iyo mvuze ngo uyu munsi dufite inguzanyo za Miliyari 76 mu gihe ubwizigame ari Miliyari 45, rwa rwunguko rujya mu mutungo bwite rumaze kuba Miliyari 53, ni rwo ruvamo ya mafaranga aza kunganira ubwizigame (Depot) yabaye makeya kugira ngo duhaze uburyo basaba za nguzanyo.”

Avuga ko amabwiriza ya BNR ndetse na Koperative avuga ko kugira ngo koperative ikomeze gukora ari uko abanyamuryango batagabana inyungu zabonetse ngo bayarye kuko byatuma ifunga imiryango.

Yongeraho ko ahubwo 40% y’inyungu aguma muri koperative na ho 60% haganirwa icyo yakora kugira ngo koperative ikomeze gutera imbere.

Ikindi ngo abanyamuryango ba koperative Umwarimu Sacco bahisemo ko yakomeza kuguma muri koperative kugira ngo ikomeze gutera imbere kuko inguzanyo zakwa zikiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Uwambaje avuga ko baramutse banagabanye urwunguko rumaze kuboneka ayo buri wese yabona ntacyo yamumarira kuko nibura ku banyamuryango basaga 98,000 buri wese yabona 23,000 ku mwaka mu gihe baba bungutse Miliyari esheshatu mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Rwose mukomerezaho kuko hari aho mudufasha n’ubwo A2 we rwose ugereranije umushahara we ni mu to kuko kugirango aguze maze akoremo umushinga biragoye atangira akazi 7:30-agataha 17:00(Arya kandi ahahira urugo) .

Bimenyimana Bernard yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Ntago cooperative yakunguga 16% kuri emergency loan ngo yongere 11% kuri loan ndede. Kurikira ijambo bavuga ngo cooperative bagakomeza luvuga bakavuga ukuri ko ari Bank.

Ntago ari cooperative kuko udutabo twacu twakoperative baraduhagaritse dukoresha recu na check Kandi utabifite baguca 500 ubwo urumva ari cooperative?

Aravuga ngo yahomba yahomba gute buri kwezi badukata saving? Benshi bafitemo saving irenga 800000 nabayifite irenga 1000000 Sacco yatangiye bakora.
Ubu ngubu umwarimu wese ajya muri Sacco winjiye mu kazi niyo waba ufite Indi Bank.

Uvuye mu bwarimu baguha saving yawe? Bigenda gute?

Jacques yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka