« Kudakorera abaturage ibyo tubagomba si ubunebwe gusa, ni ubujura» - Umuyobozi wa Rwamagana
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arihanangiriza abakozi bose ko uzatahurwaho kudatanga serivisi neza, uko bikwiye no mu gihe gikwiye, azahanwa nk’usahura umutungo w’abaturage.
Mu mihango yo kwakira indahiro z’abakozi bashya 30 bahawe akazi mu nzego zinyuranye z’akarere ka Rwamagana, yabaye tariki 16/02/2012, uyu muyobozi w’akarere yagize ati « Kuba abaturage baduhemba buri kwezi, twe twaba tubaye abajura twakiriye umushahara kandi tutakoze ibyo twashinzwe tukabyemera ariko ntitubisohoze. »
Bwana Uwimana Nehemie yavuze ko umukozi w’akarere wese utazasohoza inshingano yahawe akwiye gufatwa nk’umujura usahura abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yaboneyeho gushishikariza abo bakozi gukorana umurava bagambiriye gukemura ibibazo by’abaturage.
Yashimangiye ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gukora isuzuma ku bakozi bose, uzatahurwaho kudasohoza inshingano ashinzwe uko bikwiye akazafatirwa ibyemezo bikarishye.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo Mayor wa Rwamagana yatangaje ko Umukozi udatanga service nziza ku baturage aba ari umujura bifite ishingiro kuko umukozi agomba guhembwa yakoze. Udatanze services aba yakoze iki? Yahemberwa iki? Twese twite ku nshingano zacu, dutange services nziza kuko aribyo bica Akarengane bikanimakaza iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Icyo utakwifuza ko bagukorera ntukagikorere undi. Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.