Kudaha amakuru y’ukuri urubyiruko biri mu bikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa

Mu gikorwa Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside barimo hirya no hino mu gihugu, basanze urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’urukomoka ku bayirokotse, ruhura n’ikibazo cyo kudahabwa amakuru y’ukuri n’ababyeyi babo bigatuma rutunga ubumwe.

Basanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa amakuru y'ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa amakuru y’ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu biganiro urubyiruko rwagiranye n’Abadepite mu karere ka Kayonza, rwabagaragarije ko nubwo bamwe muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga bafite amakuru atari ukuri babwirwa n’ababyeyi babo bigatuma bishishanya na bagenzi babo.

Uru rubyiruko rwaje guhabwa inyigisho z’isanamitima zirufasha kugira amakuru y’ukuri no kunga ubumwe.

Mutoni Emelyne atuye mu Kagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, avuga ko mu makuru bumvaga kuri bagenzi babo baturuka mu miryango y’abakoze Jenoside, yatumaga babishisha bakabafata nk’abagome ndetse akumva nta biganiro bagomba kugirana.

Ati “Hari umuryango witwa Association Modeste et Innocent (AMI), waraje uraduhugura uratwigisha tumenya ko amakuru twumvaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ayo twakuraga mu miryango atari ukuri tumenya ko abakoze Jenoside nabo ari amacakubiri bigishijwe batabivukanye”.

Nyuma y’izo nyigisho bibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, ndetse bakungurana inama z’ibikorwa byabateza imbere.

Ubundi buhamya bwatanzwe na Muvunandinda Theoneste atuye na we mu Karere ka Kayonza, avuga ko atiyumvagamo umuntu warokotse Jenoside kuko yari abafitiye uburakari bwo kumva ko bagize uruhare mu gufungisha abo mu muryango we.

Ati “Twakuze tubona ababyeyi bacu barebana nabi nanjye nkumva ntabakunze na gato, simbe nanabasuhuza ndetse simbe nahasaba amazi, ariko nyuma yo kwigishwa n’umuryango AMI, narabohotse kuko nari menye ukuri kw’ibyabaye”.

Uku kubohoka kwe ariko kwanaturutse kuba ababyeyi be nabo barabanje guhabwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, bituma na we azitabira ndetse atangira kumva uburakari bumushizemo.

Avuga ko bibumbiye mu itsinda ryo kuzigama hamwe n’abarokotse, ndetse mbere na nyuma yo kujya kwizigamira barabanza bakaganira nta kwishishanya.

Abayobora ibiganiro mu matsinda y’isanamitima na ‘Mvura nkuvure’, bagaragaza zimwe mu mbogamizi ziri muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa zirimo kuba abakuze batabwiza ukuri urubyiruko, ku bijyanye n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwimana Phocas, Umuhuzabikorwa wa Mvura nkuvure, yasabye Abadepite ko amateka ya Jenoside yakwigishwa mu mashuri.

Ikindi yabwiye Abadepite kibangamira ubumwe n’ubudaheranwa, ni ababyeyi bamwe bafungurwa barakoze ibyaha bya Jenoside batabwiza abana babo ukuri, ahubwo ugasanga bababibamo urwango n’amacakuburi.

Ati “Nubwo bemera ibyaha bakarangiza igihano ntibabyature ngo abana babo babimenye ko bari bafungiwe ibyo bakoze, bigatuma abana babo babifata nk’aho ababyeyi babo babeshyewe. Twifuza ko iyi Gahunda ya Mvura nkuvure yazajya ijyanwa no mu mashuri noneho mu gihe inyigisho zishojwe, ba babyeyi bakaza bagatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze abana bagasobanukirwa ukuri”.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, batangiye ingendo mu turere dutandukanye tariki 14 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyo gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo mu mwaka wa 2020.

Ibyo babwirwa bazabikoraho ubuvugizi, cyane ko intego y’uru rugendo ari ukureba inzitizi zihari mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki y’ubumwe n’ubwiyunge ariko hakarebwa n’ibyifuzo-nama kugira ngo ubumwe n’ubudaheranwa bikomeze gusigasirwa.

Mbere yo gutangira izi ngendo babanje kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera n’inzego za Leta, basanga iyi Komisiyo igomba kugira ingendo hirya no hino mu gihugu hagamijwe kugira amakuru y’inyongera agaragaza cyane uruhare rw’inzego z’ibanze n’umuryango nyarwanda muri rusange, ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka