Kubura imodoka byatumye benshi bizihiriza ubunani muri gare

Abagenzi bajya hirya no hino mu ntara barasaba Leta gufatanya n’amashyirahamwe y’ingendo, gukemura ikibazo cyo kubura imodoka mu minsi mikuru.

Bamwe barinubira kuba batizihije uyu munsi utangira umwaka bari kumwe n’imiryango yabo, ahubwo ngo bakaba biriwe bicirwa n’inzara muri gare.

Abagenzi benshi biriwe muri gare i Nyabugogo ku bunani
Abagenzi benshi biriwe muri gare i Nyabugogo ku bunani

“Njye ndajya i Rubavu, ubu nari kuba ngezeyo kuko ngejeje hafi saa munani kandi nageze aha saa tanu; ubu nta kigenda kuko ubunani nabugiriye muri gare kandi nagombye kubusangira n’imiryango”, nk’uko Ndagijimana yabitangarije Kigali today.

Ndagijimana ukorera akazi k’ubwubatsi ku Murindi wa Kigali, ngo yahawe akaruhuko k’iminsi ibiri, none ngo uwa mbere awizihirije muri gare, nk’uko n’abandi bari kumwe nawe barimo kwinuba.

Ahagana saa munani z’igicamunsi, benshi babaga bitangiriye itama bihebye, abana bayura, abadashoboye guhagarara baricara bagakuba akabero hasi; kuko ngo byasabaga gutegereza nibura amasaha atatu kugira ngo umuntu wafashe itike abashe kubona imodoka.

“Njye numva muri iyi minsi mikuru bajya bitegura mbere, niba bongera imodoka cyangwa bakareba igikwiriye, ariko bakarinda abantu kwirirwa hano”, nk’uko Deborah wajyaga i Gishari muri Rwamagana yabitanzeho igitekerezo.

Ku rundi ruhande, ba nyiri imodoka zitwara abagenzi bemeza ko umubare w’imodoka bakoresha mu minsi mikuru bawugabanya, bitewe n’uko ngo abagenzi baza ari benshi cyane mu gihe kimwe kandi ngo zidashobora kubona abandi zihita zizana.

Bamwe bari bategereje
Bamwe bari bategereje

Ibi ni ibisobanuro bya Joseph ukorera ikigo cyitwa Camel, aho agira ati:“Ikibazo ni uko abagenzi baba bagenda ku bwinshi bakaruta umubare w’imodoka kuko si abagenzi basanzwe; kandi usanga bari ku ruhande rumwe; nka hano i Kigali bakaba ari benshi ariko i Huye(ni urugero) nta bahari”.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikangurira inzego, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera gutanga serivisi zinoze, benshi mu bagenda mu gihe cy’iminsi mikuru baranenga itangwa rya serivisi mu bigo bishinzwe ingendo.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe Ndabona Bakongera Imodoka

ELYSE yanditse ku itariki ya: 3-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka