Kubura imodoka byatumye benshi batizihiza ubunani n’imiryango yabo
Bamwe mu bagenzi barinubira ko batigeze bizihiza ubunani bari kumwe n’imiryango yabo, bitewe n’uko abakora mu ngendo batagiye ku mirimo; bagasaba ko abashinzwe gutwara abantu n’ibintu bajya bagena abakora ku minsi y’akaruhuko, aho gufunga imiryango.
Bamwe mu baza gushaka imibereho mu mujyi wa Kigali bavuze ko bahawe agahushya ko kujya mu ntara kwishimana n’imiryango yabo, ariko ngo babuze imodoka zibagezayo ubwo ku munsi w’ubunani abashinzwe gutwara abantu bari bafunze imiryango muri gare ya Nyabugogo.
“Bandishije ubunani nabi cyane! Abana n’umugore nta kintu na kimwe bafite, nyamara nari mfite amafaranga. Nahawe agahushya ku munsi wabanjirije ubunani, ndaza hano bambwira ko amatike yashize sinabaye nkigenda; none dore n’ubu ngiye kongera kurara ntagiye”, nk’uko Hagumakwitonda Anastase w’umwubatsi muri Kigali yavugaga, nyuma yo kubura uko ataha iwe mu karere ka Burera.

Claude wajyaga mu Ngororero na Mutuyimana Martin ujya mu karere ka Musanze, nabo bagejeje saa munani ku munsi w’ubunani batarataha iwabo, kandi ngo bari bateganije kugaruka i Kigali bagakomeza imirimo nyuma y’ubunani.
Umutoniwase Immaculee ujya i Rubengera mu karere ka Karongi we yagize ati: “Twiriwe hano, turashonje, imiryango yacu irashonje kuko nta mafaranga bafite bakoresha, kandi nta rundi ruhushya ba boss bacu bashobora kuduha.”

Abagenzi barasaba ko ku munsi w’ubunani cyangwa n’indi minsi mikuru, abashinzwe iby’ingendo bajya bagena abakozi basimbura abasanzwe bakora ku minsi y’imibyizi.
Mu bigo bishinzwe gutwara abantu, ibyakoze ku munsi w’ubunani ni bike, kandi nabyo nta modoka zihagije byari byakoresheje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Inama nabagira ku ruhande rwanjye, hagakwiye kugira ama Bus y’umwihariko kuri bo..mu bihe bikomeye nk’ibi !!
Nihagenwe imodoka zizajya zitwara abanyeshuri by’umwihariko igihe cy’itangirwa ry’amashuri!
biba bikomeye kubona imodokari mu minsi mikuru, ariko ubundi iyo ushaka kugenda uba ugomba kugura ticket mbere