Kubungabunga imibiri y’abazize jenoside biri mu nzira nziza- Depite Kayitare
Abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside baratangaza ko aho ibikorwa byo kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu buryo burambye bigeze hashimishije.
Imibiri y’abazize Jenoside izajya yitabwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga, igapimwa, ikanaterwa imiti yabugenewe bityo amateka y’u Rwanda ntazasibangane.
Ku wa 19/02/2015, itsinda ry’abadepite bo muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside basuye urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, hagamijwe kureba aho imirimo yo kubungabunga no kwita ku rwibutso muri rusange igeze.

Kugeza ubu hamaze kubakwa raboratwari (laboratoire) yimukanwa izajya itunganyirizwamo imibiri, nyuma igashyirwa mu masanduku y’ibirahuri yabugenewe kugira ngo itangirika.
Umukozi wa Komisiyo k’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi, Martin Muhoza, yatangaje ko ikibazo basigaranye ari inyigo yerekana uko inzu izashyirwamo imibiri izasanwa.
Yagize ati “inyigo mu gihe kitarambiranye iramutse ibonetse, twatangira ya gahunda yo gusana iyo nzu, noneho tugatangira tugakoresha iyo raboratwari, tugatangira kubika neza ku buryo burambye iyo mibiri, na nyuma yaho tukaba twatangira no ku zindi nzibutso”.

Depite Innocent Kayitare wari uyoboye iri tsinda ry’abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, yatangaje ko bishimiye aho imirimo yo kubungabunga imibiri igeze.
Yagize ati “turabona ari igikorwa kiri mu nzira nziza, rwiyemezamirimo yahawe amafaranga ariko nabyo si ugupfa kubaka, kuko afite inzobere z’abongereza bakorana kuko ino ntiturabikora na rimwe, kandi hari n’abakozi ba CNLG bagiye kubyiga hanze, tubona bizatungana”.
Gushyira mu bikorwa iyi mirimo yo kubungabunga imibiri bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 450.


Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
TUgomba kubungabunga imibiri yinzirakarengane kugirango dukomeze twigire kumateka ndetse nabadukomokaho bamenye ububi bwajenoside.
Iki gikorwa gikwiye gukurikiranirwa hafi n’inzego zose bireba mu rwego rwo kwirinda amakosa yakorwa kuko kuyakosora ntibishoboka mu gihe imibiri yaba itatunganyijwe neza.
imibiri y’abazize Jenoside igomba kubikwa neza maze abana bacu bazavuka bakazamenya amateka yacu kandi isi yose igakomeza kumenya amateka yacu bityo ntibizongere kuba ahandi