Kuboneza urubyaro mu Rwanda bizagera kuri 70% muri 2013
U Rwanda rurateganya kuringaniza urubyaro kugeza ku kigero cya 70% mu mwaka wa 2013 nk’uko bitangazwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).
Imibare itangwa na MINECOFIN yerekana ko mu mwaka wa 2006 kuboneza urubyaro ku bagore byari ku 10% ariko kubera imbaraga zashyizwemo, umwaka wa 2011 warangiye bigeze kuri 45%.
Kugirango iki gipimo gikomeze kuzamuka, harateganywa gushyira imbaraga mu gushishikariza abagabo kugira uruhare rugaragara mu kuboneza urubyaro kuko kugeza ubu abagore aribo babigiramo uruhare cyane kurusha abagabo.
Mu mwaka itanu iri imbere u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere ibikorwa remezo n’ishoramari, kongera ingufu z’amashanyarazi n’amazi mu cyaro kugira ngo rukomeze guhangana n’ubukene.
MINECOFIN itangaza ko kuboneza urubyaro byatumye Abanyarwanda bashobora kongera imibereho myiza kuko umubare w’abana bapfa bavuka kimwe n’ababyeyi bapfa babyara wagabanutse.
Kuzamuka kw’imibereho myiza kandi byatewe n’ubwisungane mu kwivuza bumaze gutangwa ku kigero cya 90% mu gihugu. Ubwisungane mu kwivuza bwatumye abagore batinyuka kugana amavurira bipimisha inshuro zikwiye ndetse bagenerwa n’inzitira mubu zirwanya maraliya.
Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rashoboye kugabanya ubukene ku kigero cya 12% kuko bwavuye kuri 57% bukagera kuri 45%.
Minisitiri Rwangombwa avuga ko u Rwanda kuba rwarashoboye kugera ku byo rwagezeho hagendewe ku gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza, guteza imbere ishoramari, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’uburezi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|