Kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye

Hari bamwe mu bashakanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye kubera kutabyumvikanaho ndetse no kudasobanukirwa n’akamaro kabyo.

Ntawizera Innocent n’umufasha we Mukakimenyi Léocadie batuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera bamaranye imyaka itanu babana; bahamya ko bigeze gutana kubera kutumvikana kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Ntawizera avuga ko yaganiriye n’umugore we amusaba ko babyara umwana umwe gusa bakarekeraho ariko umugore ntiyabyakiriye neza kuko yumvaga kuboneza urubyaro bishobora kuzamukururira ibibazo mu mubiri.

Yahise amwirukana ajya iwabo ngo ariko nyuma uwo mugore yaje kwisubiraho, aremera aragaruka, ubu bafitanye umwana umwe gusa; nk’uko Ntawizera akomeza abisobanura.

Mukakimenyi we avuga ko usibye kuba yarumvaga kuboneza urubyaro byari kumukururira ibibazo mu mubiri, ngo yumvaga no kubyara umwana umwe bidahagije kuko umwana umwe ashobora kuba yakwitaba Imana ntibabe bagishoboye kubyara undi kuko bifungishije.

Barasubiranye nyuma yo kuganira kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.
Barasubiranye nyuma yo kuganira kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Agira ati “kuboneza urubyaro nagiraga nti nzagiramo ingaruka…nti ntabwo nshaka gufungira ku mwana umwe, nti nshaka kubyara undi wenda nzafungire kuri babiri…ariko we akavuga ati “tubanze tujye yo (kwifungisha) umwana abanze akure…”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gukangurira Abanyaburera kuboneza urubyaro, babwira abashakanye ko kubyara abana bashoboye kurera bizatuma bagera ku iterambere.

Bizatuma barihira abo bana amashuri neza, abo bana bazagira imibereho myiza, isuku ndetse n’indyo yuzuye n’ibindi bizagaragara muri iyo miryango, nk’uko ubwo buyobozi bukomeza bubitangaza.

Abashakanye bo mu karere ka Burera bibutswa kuboneza urubyaro kuko usanga muri ako karere kuboneza urubyaro biri ku kigero cyo hasi. Mu mwaka wa 2011-2012 mu karere ka Burera kuboneza urubyaro byari biri kuri 55% kandi harifuzwa ko uwo mubare wazamuka.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka