Kubona umurongo wa taxi Ruyenzi - Nyabugogo byakiriwe neza n’abatuye ku Ruyenzi
Mu ivugurura rya gahunda yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, Ruyenzi na yo yahawe tagisi zihagarukira zivuye Nyabugogo ku mafaranga 200Frw. Abatuye ku Ruyenzi n’abagenda bishimiye guhabwa izo modoka kandi ku giciro gito kuko ngo bahendwaga.
“Kuva muri gare ya Nyabugogo werekeza ku Ruyenzi hari urugendo rwa kilometero 10. Iyo uhagurukiye rimwe n’umuntu ugiye i Remera cyangwa Kimironko umutanga kugerayo”. Uko niko Kanzayire Venantie utuye ku Ruyenzi abivuga.
Abanyaruyenzi bababazwaga n’uko urugendo rwabatwaraga amafaranga asumbije ay’abanyamujyi kandi ku Ruyenzi atari kure ya Kigali. Hari amavatiri yatwaraga abagenzi kuri 400frw uvuye Nyabugogo na 300frw uvuye ku Ruyenzi werekeza Nyabugogo.
Nk’uko Kanzayire akomeza abivuga ngo 700frw yo kugenda no kugaruka ukongeraho n’andi y’ingendo zo mu mujyi wa Kigali, yari menshi. Ariko hamwe n’igiciro gishya cya 200frw haba kugenda cyangwa kugaruka, ngo Abanyaruyenzi bagiye kubaho nk’abanyamujyi.
Abashoferi ba tagisi zikora kuri uyu murongo, baremeza ko mu gihe cy’icyumweru bamaze bahakorera nta kibazo cyo kubura abagenzi bahura nacyo kuko aka gace gatuye abantu benshi bakorera i Kigali.
Gusa ngo aba bashoferi bafite imbogamizi z’andi matagisi aturuka mu majyepfo ndetse n’amavatiri abatwara abagenzi.
Ikindi abashoferi n’abagenzi bahurizaho, ni uko aho imodoka zihagarara mu nzira (arret bus) ari hake.
Uretse muri gare ya Ruyenzi n’iya Nyabugogo, ahandi imodoka zihagarara ni ku isoko rya Kamuhanda, ku ruganda rwa Ruliba no ku Giti cy’inyoni. Ngo basanga ababishinzwe bongereye aho zihagarara byarushaho kuborohereza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turawishimiye uyu murongo ahubwo bazongereho nuzamuka i Karama kuko naho hari abagenzi ku masaha ya mu gitondo ubaze abaza gutegera ku giti cy’inyoni ni benshi cyane