Kubona akazi ku bafite ubumuga bwo kutabona biracyagorana
Abafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye mu muryango bise Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), bemeza ko kutabona bidasobanuye ko ntacyo umuntu ashoboye gukora.

Dr Mukarwego Betty, ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, unahagarariye abagore muri komite nyobozi ya RUB, avuga ko kugeza ubu hakiri abatanga akazi batarahindura imyumvire ku batabona.
Agira ati “Haracyari aho ujya mu kizamini cy’akazi wujuje ibyangombwa nk’abandi, bakubona uko uteye kubera ubumuga ufite, bakakubaza ngo ‘nawe uje gukora ikizamini, ubu se uragikora ute?’ Iyo rero umuntu akubajije atyo, uhita wumva ko akazi utakikabonye. Imyumvire nk’iyo ikwiye guhinduka”.
Yongeraho ko kureba umuntu utabona, ugendera ku nkoni y’umweru bitavuze ko ntacyo ashoboye, cyane ko hari ababashije kwiga bakaminuza.
Ugiriwabo Julienne, wagize ubumuga bwo kutabona ari mukuru akivuza bikananirana, avuga ko yabaye nk’uwihebye ariko ko yaje kugira imbaraga aho asangiye abandi muri RUB, ubu akaba yikorera.
Ati “Ubu maze imyaka ine nibana, sindabura amafaranga yo kwishyura inzu, icyo nkeneye cyose ndacyiha kuko nikorera kandi mfite n’ababona nkoresha nkabahemba. Ndi muri Njyanama y’umurenge wa Kimironko kandi nkora nk’abandi, byose nkabikesha RUB yangaruriye ikizere”.

Akomeza avuga ko ubu abasha kwijyana muri Kenya cyangwa Uganda muri gahunda z’akazi ke, akagenda akagatunganya akagaruka nta kibazo agize.
Umuyobozi wa RUB, Dr Patrick Suubi, avuga ko igikenewe ari uko abatabona bafite akazi bakoroherezwa kugakora bagatanga umusaruro bityo n’abagasaba bakagirirwa icyizere.
Ati “Hari benshi bakora akazi ariko ntibagakore uko bikwiye kubera kugorwa n’ingendo zo kukageraho, kutabona ibikoresho biborohereza n’ibindi.
Bakagombye rero koroherezwa bahabwa ubwunganizi n’ubushobozi bityo akazi kabo bakagakora neza nk’abandi badafite ubumuga”.
RUB ivuga ko kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa ngo hamenyekane imibare y’abatabona bafite akazi n’abatagafite, gusa ngo kuva yajyaho hari benshi babashije kwiga bafite akazi ndetse n’abasabirizaga baragabanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|