Kubera iki abantu bashyira indabo ku mva?

Imva zishyinguyemo abantu zifatwa nk’ahantu ho kubunamira, kubibuka no gukomeza kuzirikana ibihe bagiranye n’ababo. Ariko se gushyira indabo ku mva cyangwa se hejuru y’isanduku irimo umurambo mu gihe cyo gushyingura byavuye he cyangwa bisobanura iki?

Ku rubuga www.aftr.live, bavuga ko gushyira indabo cyangwa indi mitako ku mva z’abapfuye nk’uko tubibona muri iki gihe, byatangiye mu myaka ibihumbi nk’uko byerekanwa n’ibimenyetso by’amateka.

Gusa mu gihe cya cyera ngo mu myaka 14.000 yashize, abantu bagishyura mu mva nyuma bakazipfuye ibibuye binini cyangwa se ibitare, gushyira indabo hejuru y’igitare gitwikiriye imva y’uwapfuye, ngo byakorwaga mu rwego rwo gukumira ko umwuka unuka usohoka mu mva mu gihe umurambo urimo kubora, wajya usohoka ukubangamira abantu.

Nyuma gato, indabo zashyirwaga ku mva z’abapfuye, bijyanye ahanini n’imyemerere cyangwa se imyizerere mu by’iyobokamana ndetse n’imigenzo ijyana n’umuco.

Urugero, nk’Abaromani bo mu gihe cya cyera, ngo bashyiraga indabo ku mva z’ababo bapfuye kuko bizeraga ko roho z’abapfuye zikomeza kuguma ahari imva zabo cyangwa se aho bashyinguye. Ubwo rero gushyira indabo ku mva byabaga ari uburyo bwo kwereka roho z’abapfuye ko bibukwa kandi bacyubashwe na nyuma y’urupfu. Mu yindi mico ya cyera ngo bashyiraga indabo ku mva nk’uburyo bwo gushishanya uruziga rw’ubuzima n’urupfu.

Ibyo gushyira indabo ku mva z’abapfuye byakwiye ku Isi nk’uko bigaragara muri iki gihe, bivugwa ko byaba byaraturutse ahanini muri Amerika, aho bashyiraga indabo ku mva z’abapfuye mbere na mbere nk’uburyo bwo gukomeza kwibuka no kuzirikana uwapfuye, ibyo bikaba byaratangiye nyuma y’intambara yo muri Amerika ‘ American Civil War’.

Hashyizweho umunsi wihariye wo gushyira indabo ku mva wiswe “Decoration Day” ushyirwaho mu rwego rwo kugira ngo imiryango n’ababuze ababo baguye muri iyo ntambara, bajye gushyira indabo n’indi mitako ku mva bashyinguyemo.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, ibyo gushyira indabo ku mva ku buryo bwo gukomeza kuzirikana abapfuye byatangiye kugenda bikwira, noneho indabo zitangira kujya zishyirwa no ku mva z’abantu bose bitari kuri abo baguye mu ntambara yo muri Amarika gusa.

Muri iki gihe impamvu zituma abantu bashyira indabo ku mva z’abapfuye, ngo zitandukanye n’izatumaga indabo zishyirwa ku mva mu gihe cya cyera, kuko mu gihe kigezweho (modern), zishyirwaho zigamije kugaragaza icyubahiro n’agaciro bihawe uwapfuye.

Muri iki gihe kandi ngo hari abakora amahitamo y’amabara y’indabo bashyira ku mva z’ababo bapfuye, bashingiye ku bisobanuro by’indabo n’isano bafitanye na nyakwigendera, bakabikora nk’uburyo bwo kumuha ubutumwa runaka mu gihe ashyingurwa cyangwa se no mu gihe yamaze kugera mu mva.

Mu guhitamo indabo zo gushyira ku mva, ubundi ngo bijyana n’ubutumwa umuntu ashaka guha nyakwigendera cyangwa se umuryango wa nyakwigendera. Kuko buri bara ry’ururabo riba rifite igisobanuro cyarwo. Gusa ngo hari amabara y’indabo akunze gukoreshwa mu gushyira ku mva kurusha ayandi, harimo umweru, umutuku, umukara, ndetse n’idoma cyangwa se move ( mauve).

Ibara ry’umweru rikoreshejwe mu gushyirwa mu mva, ngo risobanura guhumuriza cyangwa guhoza uwagize ibyago. Umutuku usobanura urukundo rwimbitse kuri nyakwigendera. Move risanzwe ari ibara ry’icyunamo kimwe n’ibara ry’umukara. Ayo mabara yombi mu ndabo zishyirwa ku mva, ngo aba asobanura agahinda n’umubabaro utewe n’uwo ukunda wapfuye. Naho ibara ry’iroza ngo rishushanya amahoro no kwifuriza umutima w’uwabuze uwe gutuza.

Mu gihe cyo gushyingura, ibara ry’umutuku mu ndabo zo gushyira ku mva, zikoreshwa n’abagize umuryango we bigamije kugaragaza urukundo bari bafitiye nyakwigendera.
Umweru ngo ni ibara ritagira ibindi bisobanuro, rikoreshwa mu ndabo zo gushyingura igihe zitanzwe n’inshuti isanzwe y’uwapfuye, uwo bakoranaga se, cyangwa undi muntu wese wo hanze, utari uwo mu muryango wa nyakwigendera. Akenshi izo ndabo z’umweru ngo zishyirwa ku mva z’abana bapfuye cyangwa se abiri bato.

Nk’uko byasobanuwe ku rubuga ‘carnet.leparisien.fr’ muri rusange, indabo cyangwa se ibyatsi bikoreshwa mu gushyingura cyangwa se mu gushyira ku mva, ngo biba bishushanya amarangamutima abantu batewe no kubura uwabo wapfuye, amabara akoreshwa mu ndabo zishyirwa ku mva ngo zigaragaza icyubahiro n’ibyo abazizanye bamwifuriza mu rugendo rwe rwa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka