Kubera ibyo twanyuzemo, ntabwo turi abo gukangika - Umuvugizi wungirije wa RDF
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda abasaba kudakangwa n’amagambo y’abayobozi ba Congo (DRC), yizeza ko u Rwanda n’abaturage barinzwe neza.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi, amaze igihe yikoma u Rwanda ndetse akavuga ko yiyemeje kururwanya, aho arushinja gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya iyo Leta.
Leta y’u Rwanda ntisiba kwamagana ibyo birego, ivuga ko bayibeshyera, aho byanagarutsweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo risoza umwaka wa 2023.
Umuvugizi wungirije wa RDF, mu kiganiro yahaye Televiziyo y’Igihugu ku mugoroba wo ku bunani, yavuze ko Abayobozi basanzwe bagira imvugo itera ubwoba Igihugu cy’u Rwanda, ariko ko kirinzwe kandi RDF ifite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage bose.
Lt Col Kabera yagize ati "Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.”
Yakomeje agira ati “Ni byo, hakurya barabiba urwangano kandi rufite aho ruhuriye n’amateka y’iki gihugu, kuko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda iyo ngengabitekerezo barayambukanye bayigisha abana babo, n’uyu munsi baracyafite iyo ngengabitekerezo.”
Lt Col Kabera avuga ko nta gahunda abashaka gutera u Rwanda bafite ifatika, ’uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa’, ariko ngo umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba.
Yungamo ko kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsinze abanzi kera, ubu atari bwo byazinanira zimaze kubaka ubushobozi kandi zifite imbaraga.
Ati “Ndashaka kurema umutima ababa barahungabanyijwe n’amagambo, amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na kera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.”
Umuvugizi wa RDF avuga ko uretse kurinda umutekano n’inkiko(imbibe) z’Igihugu, RDF ngo ikomeje gufatanya n’abaturage mu iterambere n’imibereho myiza, haba mu buzima, kubatuza neza, kubaka amashuri y’abana n’ibindi bikorwa remezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|