Kubera COVID-19 abagiye gufungwa babanza gushyirwa mu kato

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abanyabyaha bafungwa muri iyi minsi babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

SSP Sengabo avuga ko muri gereza zose nta muntu urandura Coronavirus (Ifoto:Internet)
SSP Sengabo avuga ko muri gereza zose nta muntu urandura Coronavirus (Ifoto:Internet)

Ibyo birakorwa muri gereza zose zo mu gihugu nk’ahantu habarizwa abantu benshi, kuko abakora ibyaha batabura, buri gereza ikaba ifite ahantu hateguriwe gushyira mu kato abaje gufungwa bushya, kugira ngo niba harimo ufite icyo cyorezo atacyanduza abandi asanzemo.

Umuvugizi wa RCS, SSP Hilary Sengabo, agaruka ku ngamba zafashwe muri rusange hagamijwe gukomeza kwirinda Coronavirus.

Agira ati “Icyo twahereyeho ni ugukumira abasura abafunze hanyuma abaje gufungwa bushya bakabanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 tubakurikirana, nyuma bagapimwa basanga ari bazima bakajya mu bandi. Ibindi ni ukubibutsa gukaraba intoki kenshi, ariko ibyo gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi ntibikorwa.

Ibyo biraterwa n’uko kugeza ubu bose ari bazima kandi babaho nk’umuryango, icyo dukora ni ukubarinda abaturuka hanze bashobora kuza banduye”.

Ikindi ngo muri gereza zose bafite uburyo abafunze babona amakuru y’ibibera hanze, cyane cyane muri iki gihe Coronavirus ihangayikishije bityo bakamenya uko bitwara, nk’uko Sengabo abivuga.

Ati “Amakuru barayabona buri munsi kuko hari abaganga babo bababwira uko ibijyanye n’icyo cyorezo byifashe. Muri buri gereza kandi harimo radiyo imeze nka ziriya zo muri gare, iyo ni yo itangirwaho ubutumwa butandukanye bakamenya amakuru, bityo bakarinda ubuzima bwabo”.

Ku kijyanye n’abafite icyemezo cya muganga kibemerera kurya indyo yihariye bari basanzwe bagemurirwa buri munsi, SSP Sengabo avuga ko mu magereza yose hari kantine zirimo ibikenerwa byose byabafasha.

Ati “Ingendo zitarahagarikwa ababo babazaniraga amafaranga ariko ubu hari nomero ya telefone ya buri gereza abantu bohererezaho amafaranga abafite icyo kibazo. Ushinzwe kuyakira ababwira ko yahageze bityo umugororwa akaba yagura icyo yifuza kurya muri kantine, ndetse ashobora no kubabwira bakamutekera icyo ashaka kurya cyose akishyura”.

Izo kantine aho ziri hose zicungwa na ba rwiyemezamirimo, gusa ngo bagirana amasezerano n’ubuyobozi bwa gereza ku bijyanye n’ibyemerewe gucururizwamo kuko nk’inzoga cyangwa itabi bitemewe, ahubwo bagashyiramo nk’imbuto, amata, imigati, ibisuguti, Fanta, imitobe, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Abagororwa bagemurirwaga ubu biyambaza kantine kuko kubasura byahagaze
Abagororwa bagemurirwaga ubu biyambaza kantine kuko kubasura byahagaze

SSP Sengabo avuga ko umubare w’abafite uburwayi butuma barya ibiribwa byihariye bitoroshye kuwumenya kuko uhindagurika cyane bitewe n’abahabwa ibyemezo bushya cyangwa abakira bagasangira n’abandi ibiryo bisanzwe gereza zibategurira.

Mu Rwanda hari gereza 13 zifungiyemo abagororwa bagera ku bihumbi 74, ubuyobozi bwa RCS bukemeza ko kugeza ubu muri bo nta murwayi wa Coronavirus uragaragaramo.

Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ni abantu 19 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza, ku isi muri rusange bakaba barenga 351,700, kikaba kimaze guhitana abasaga ibihumbi 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka