Kubaka igihugu gikungahaye bishingira ku bwenge, umutima n’amaboko - Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko igihe kigeze ngo buri muntu arangwe n’imikorere ishingiye ku bwenge, umutima n’amaboko; kuko ari ryo shingiro ry’ubukungu.

Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n'umutima n'ubushake mu byo bakora
Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.

Iki gikorwa cyabimburiwe no kubaka inzu y’umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake(Youth volunteer) Mukamanzi Jeannette wo mu Murenge wa Kinigi, nyuma y’aho iyo yabanagamo n’abavandimwe be isenywe n’ibiza, bagasigara ntaho kuba bafite.

Mukamanzi yagize ati “Inzu ababyeyi bacu badusigiye imaze gusenyuka nibazaga ukuntu tugiye kubaho kuko tutari dufite ubushobozi bwo kubaka indi. Leta yatubereye umubyeyi idukodeshereza indi twabagamo, none ibonye bidahagije batwubakiye indi. Na n’ubu sindiyumvisha ukuntu niyuzura tuzayijyamo ari iyacu, ni ibintu binshimishije cyane”.

Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo
Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya karindwi, usanze urubyiruko rwarihaye intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo; rufatiye urugero ku rundi rubyiruko rwitangiye igihugu, none ubu cyabashije kwiyubaka nyuma yo kuva mu mateka mabi yakiranze.

Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Bakuru bacu bitangiye igihugu, bamwe bahamenera amaraso, bahaburira ubuzima kugira ngo tugere aho tugeze ubu. Uyu munsi rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake dushyize imbere urugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwarangiye”.

Ati “Kugira ngo tubigereho ni uko twigomwa bimwe mu bikorwa dukora bizana inyungu, hakabaho ibikorwa by’ukorerabushake tudategereje imishahara kugira ngo twubake igihugu cyacu tuzagisigire umurage mwiza”.

Abageze mu za bukuru na bo bahamya ibyiza u Rwanda rwavomye mu muco w’ubwitange n’ubukorerabushake.

Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza
Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza

Kiridiri Mathias ati “Mwabonye ubwitange bwakoreshejwe mu guhagarika Jenoside, abantu bari bamaze gucikamo ibice ntawe ukivugana n’undi, batakirebana, batakiva indi imwe; mwabonye ukuntu bongeye kugarura Abanyarwanda, bakazana ubwiyunge abantu bari bamaze gutandukana. Ibyo byose byashobotse kuko hari ubwitange n’ubushake”.

Muri iki gikorwa, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard yifatanyijemo n’abaturage b’Akarere ka Musanze, yababwiye ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora.

Yagize ati “Usanga umuntu afite ubwenge, umutima n’amaboko ariko bidakora byuzuzanya. Rimwe na rimwe akaba yagize ubwenge bwo gukora ikintu runaka, ariko akabura umutimanama wo kugishyira mu bikorwa. Iyo afite ubwenge n’umutima gusa byo gukora ikintu runaka, ni bya bitekerezo byiza gusa ariko bitajya mu bikorwa kuko haba habuze amaboko yo kubiherekeza”.

Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n'abaturage kubakira umwe mu batishoboye wo mu rubyiruko rw'abakorerabushake
Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n’abaturage kubakira umwe mu batishoboye wo mu rubyiruko rw’abakorerabushake

Yungamo ati “Iyo haburamo ubwenge, umutima ugira ubushake, amaboko akajya mu mirimo; icyo gihe ntugera ku ntego kuko haba habuze ubwenge butuma uha icyerekezo cya gikorwa runaka. Icyatuma twubaka igihugu gikungahaye, ni uko dukoresha ubwenge, umutima n’amaboko icyarimwe”.

Yabasabye guharanira kurangwa n’ubwitange mu bikorwa bizanira igihugu ibyiza. Ati “Niba tuvuga gukorera u Rwanda mu bwitange, buri wese nibura aba akwiye gutangira gutekereza uburyo yakorera igihugu igikorwa runaka kabone n’ubwo cyaba gito. Mu kwitanga nta muntu ushobora kuguhagarikira ngo kora ibyo udashoboye! Ahubwo biba ikibazo iyo udakoze ibyo ushoboye kandi wari ufite ubushobozi bwo kubikora”.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake byahujwe no gutangiza icyumweru cy’ubwitange n’ubukorerabushake, kizibanda ku bikorwa bizitabirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu gihugu, aho bazubaka inzu z’abatishoboye, ubwiherero, uturima tw’igikoni n’ibindi bigamije kubakura mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka