Kubahiriza amabwiriza y’ingendo mu modoka rusange bizatangira nyuma yo kuvugurura ibiciro - RURA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020 rumenyesha Abaturarwanda bose ko ibijyanye n’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2020 hamaze gushyirwaho ibiciro bishya.

RURA ivuga ko kuri iyo tariki ya 15 Ukwakira 2020, ari bwo hazanatangazwa amabwiriza avuguruye yo kwirinda no gukumira COVID-19 muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibi bivuze ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, zikomeza gutwara 50% y’abo zagenewe gutwara kugeza ku wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zizakomeza.

Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.

Nyuma y’uyu mwanzuro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, hari bamwe mu bagenzi bavugaga ko niba imodoka zemerewe gutwara umubare ungana n’imyanya zagenewe, bikwiye no kujyana no kugabanya igiciro.

Urugero, nko mu modoka ziva i Nyamata mu Karere ka Bugesera zijya mu Mujyi wa Kigali, hari abagenzi babwiraga abashoferi ko badashobora kwishyura amafaranga 750 Frws bajyaga bishyura mu gihe mu modoka hagendamo ½ cy’abo yagenewe gutwara, bakavuga ko bakwiye kwishyura amafaranga 500 Frws bari basanzwe bishyura mbere y’izi ngamba.

Abashoferi bo bavugaga ko bagitegereje icyo RURA iza kugena ku bijyanye n’igiciro cy’urugendo, kuko imashini bakoresha batanga amatike zari zikibereka ko igiciro cy’urugendo (Nyamata- Nyanza ya Kicukiro) ari amafaranga 750Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka