Kubahiriza amabwiriza y’ingendo mu modoka rusange bizatangira nyuma yo kuvugurura ibiciro - RURA
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020 rumenyesha Abaturarwanda bose ko ibijyanye n’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2020 hamaze gushyirwaho ibiciro bishya.

RURA ivuga ko kuri iyo tariki ya 15 Ukwakira 2020, ari bwo hazanatangazwa amabwiriza avuguruye yo kwirinda no gukumira COVID-19 muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ibi bivuze ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, zikomeza gutwara 50% y’abo zagenewe gutwara kugeza ku wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zizakomeza.
Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.
Nyuma y’uyu mwanzuro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, hari bamwe mu bagenzi bavugaga ko niba imodoka zemerewe gutwara umubare ungana n’imyanya zagenewe, bikwiye no kujyana no kugabanya igiciro.
Urugero, nko mu modoka ziva i Nyamata mu Karere ka Bugesera zijya mu Mujyi wa Kigali, hari abagenzi babwiraga abashoferi ko badashobora kwishyura amafaranga 750 Frws bajyaga bishyura mu gihe mu modoka hagendamo ½ cy’abo yagenewe gutwara, bakavuga ko bakwiye kwishyura amafaranga 500 Frws bari basanzwe bishyura mbere y’izi ngamba.
Abashoferi bo bavugaga ko bagitegereje icyo RURA iza kugena ku bijyanye n’igiciro cy’urugendo, kuko imashini bakoresha batanga amatike zari zikibereka ko igiciro cy’urugendo (Nyamata- Nyanza ya Kicukiro) ari amafaranga 750Frws.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Inkuru zijyanye na: RURA n’ibiciro by’ingendo
- Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo - Abagenzi
- Reba ibiciro bishya by’ingendo bivuguruye
- Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame
- RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo
- Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu
- Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo
- RURA yasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi bitasubiye uko byahoze mbere ya Covid-19
- Hari abavuga ko ibiciro bishya byo gutwara abagenzi byabagoye
- Reba uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze
- Ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange byagabanutse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|