Kuba umuyobozi yegura ku bushake, binyereka ko imyumvire y’Abanyarwanda yateye imbere - Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga ku kibazo cy’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze baherutse kwegura mu nshingano zabo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasobanuye ko kuba mu Rwanda hari abayobozi begura ku bushake nta kibazo gikomeye kibirimo, ahubwo ko bigaragaza ko imyumvire yabo imaze kuzamuka ku buryo iyo babonye ko batagishoboye kubahiriza inshingano bahawe, bahitamo kuzivamo bakajya gukora ibyo bashoboye.
Ati “Kuri twe uko tubibona nka Leta, icya mbere njye numva kuba umuyobozi yagera igihe yegura ku bushake binyereka ko imyumvire y’Abanyarwanda yateye imbere cyane kuko ni ukuvuga ngo wari uzi intego wagombaga kugeraho, wari uzi icyo ugomba gukorera abaturage, ugera ahantu wumva ko utabishoboye uravuga uti njyewe rwose nimumbabarire nigendere.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko kwegura k’umuyobozi ari igipimo cyiza cyerekana ko Igihugu kigeze ahantu heza, aho umuntu akora akazi kamunanira agahitamo kwegura akajya mu yindi mirimo ijyanye n’ibyo ashoboye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko umuyobozi wigiriye inama yo kwegura mu mirimo yo kuyobora, aba ashobora gukora akandi kazi kuko abeguye muri izo nshingano bazakomeza babe Abanyarwanda beza bakorera Igihugu.
Yashimangiye ko umuyobozi hari ibintu bitatu agomba kwitaho mu kazi ka buri munsi kugira ngo abo akorera banyurwe kandi Igihugu n’abagituye barusheho gutera imbere.
Ati “U Rwanda rufite ibintu bitatu twese twiyemeje, gukorera Abanyarwanda, hari icyo cyo kuba tuvuga tuti ‘ni umuturage ku isonga’, hari ukuba dushaka ko ubumwe bw’Abanyarwanda budahungabana, bagahora bakorera hamwe nk’Umunyarwanda umwe, icya gatatu ni ugutanga serivisi. Ese abo Banyarwanda dushyira ku isonga turabakorera? Iyo ari kwaka icyangombwa, iyo ari kwaka serivisi uyimuhera igihe?”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hari n’abegura kubera ko bumvise yuko ibyo basabwa gukora bibarenze bityo ko kwegura atari ikibazo ku muyobozi utubahirije inshingano ze.
Ati “Icyiza u Rwanda ni igihugu cyiza iyo yeguye ajya mu yindi mirimo yumva ihuye n’ibyo ashoboye.”
Reba ikiganiro kirambuye:
Video: George Salomo
Ohereza igitekerezo
|