Kuba umugore ari umutima w’urugo ntibivuze ko ari imashini yarwo – Action Aid
Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid urasobanurira abagabo ko inyito yamamaye ko umugore ari umutima w’urugo idakwiye kumvikana ko agomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo nk’imashini yaruzanwemo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2014 umuryango Action Aid wahuje abagore basaga 1000 bo mu karere ka Huye kimwe na bamwe mu bagabo babo bari babaherekeje ubigisha uko barushaho guhindura imyumvire n’ishusho bagiye bafite ku bagore mu muryango Nyarwanda akenshi ishingiye ku muco.
Aba bagabo bagaragarijwe imyinshi mu mirimo bakorerwa n’abagore mu cyaro irimo kuba babyuka bagakubura, bagatunganya abana, bakabohereza ku ishuli ahasigaye bakerekeza mu mirima ari nako bamwe na bamwe muri bo bakururana n’amatungo mu gihe bamwe mu bagabo ibyo biba bisa nkaho ntacyo bibabwiye.

Umukozi wa Action Aid ushinzwe guteza imbere umugore wo mu cyaro mu karere ka Nyanza, Bwana Prudence Kwizera yagiriye inama abagabo abumvisha ko urugo rushingiye ku gufatanya hagati y’umugabo n’umugore we arirwo mbarutso y’iterambere mu muryango.
Yagize ati: “Umugore n’ubwo bizwi ko ari we mutima w’urugo ntabwo bivuze ko ari imashini ikoreshwa amanywa n’ijoro umugabo aba yariyegereje ahubwo ni umufasha akaba n’umujyanama we mu iterambere ry’urugo”.
Ahwitura aba bagabo yakomeje kwerekana ko kugira ngo iterambere ryihute mu muryango nyarwanda abagabo bagomba kubigiramo uruhare bakikuramo ko hari imirimo yagenewe abagore naho umugabo akaba abereyeho kugereka akaguru ku kandi agataha atoteza abo yasize mu rugo.
Uwambajimana Clarisse umugore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yagaragarije abari muri aya mahugurwa umuruho yarushye avuga ko umugabo we nta kintu na kimwe bafatanyagamo mu rugo rwabo.
Yabivuze atya: “ Umugabo wanjye yaramvunishaga cyane ngahinga ngahingura nkita ku matungo ngateka ngatashya byose ntagire icyo yakwibwiriza ngo amfashe.”

Nk’uko uyu mugore yakomeje abitangamo ubuhamya ngo mu gihe cyose yabaga arimo gushyashyana muri iyi mirimo umugabo we yabaga ari kwiyumvira radiyo iri mu musego w’uburiri.
Izi mvune z’urugo ngo zaje gusa nkaho zigabanutse mu gihe umugabo we yiyemezaga kumuherekeza mu biganiro bitegurwa n’umuryango mpuzamahanga wa Action Aid bikangurira abagabo n’abagore bo mu cyaro kugira ubufatanye kugira ngo barusheho gutera imbere.
Mu byishimo byinshi aseka uyu mugore yavuze ko muri ibi biganiro ariho umugabo we yahindukiye akumva ko bashobora gufatanya ntibyitwe kuba inganzwa kandi urugo rwabo rugatera imbere.
Yakomeje avuga ko iyo abantu bashyize hamwe cyane cyane nk’umugabo n’umugore ntacyo batageraho mu bijyanye no kwiteza imbere.

Munyaneza Faustin umugabo w’uyu mugore watanze ubu buhamya yagaragaje ko mu rugo rwe yari yarigize umuntu udashobotse uvunisha umugore we ariko yiyemereye ko yahindutse ndetse asaba n’abandi bagabo bakimeze nkawe guhindura iyi myumvire yo gufata abagore babo nk’ibikoresho.
Ngo kuva urugo rwabo rwiyemeza gukorera hamwe nawe akabigiramo uruhare bombi bagize iterambere rirambye biyemeza kuva mu bukonde bw’inzu batangira kwiyubakira iyabo bombi bafatanyije.
Ati: “Usibye kuba turi hafi kwibonera inzu yacu bwite turimo kwiyubakira ubu turoroye kandi tubanye neza mu muryango mbese nta ntonganya zikirangwa hagati yacu”.
Umuryango wa Action Aid ari nawo ufasha abagore kwibumbira mu matsinda bakayafashirizwamo bahabwa amatungo y’icyororo unatanga amahugurwa kuri aba bagore bari kumwe n’abagabo babo hagamijwe kuzamura imyumvire yimakaza ubwuzuzanye n’uburinganire mu muryango nyarwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu rugo habamo kuzuzanya umgore yaba umutima w;urugo umugabo nawe akaba inkingi maze ibintu bikagenda neza