Kuba umugabo afite ubumuga bakabyara n’umwana ubufite byatumye umugore abata (Ubuhamya)

Nsabimana Jean Damascène wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi, avuga ko hashize imyaka irindwi umugore bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amutanye abana bane babyaranye amuziza ubumuga nyamara barashakanye abufite.

Umugore yamutanye abana bane kubera ko babyaye umwana ufite ubumuga nyamara barasezeranye
Umugore yamutanye abana bane kubera ko babyaye umwana ufite ubumuga nyamara barasezeranye

Nsabimana wavukiye mu mujyi wa Kigali, avuga ko yakuze agasanga afite ubumuga bw’ingingo z’amaboko n’amaguru ariko abasha kugenda.

Uku kuvukana ubumuga ngo byatumye ababyeyi batamwigisha nk’abandi bana ahubwo we ngo yiberaga mu rugo gusa.

Yashakanye n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko babyarana abana bane umukuru afite imyaka 14 cyakora umwe muribo w’umuhererezi na we yavukanye ubumuga bw’ingingo.

Kuba uyu mwana w’imyaka 10 y’amavuko yaravukanye ubumuga bw’ingingo, na se akaba abufite ngo byatumye nyina abata ajya kwishakira undi mugabo.

Ati “Yarantaye rwose kandi twarasezeranye, yanshatse abibona ko ubumuga mbufite ariko aho abyariye umwana ubufite, yarambwiye ngo ntiyabasha gutunga ibimuga bibiri arigendera, imyaka irindwi irashize.”

Nsabimana avuga ko ikindi umugore yamuzijije ari ubukene nyamara Leta yarabahaye ubutaka kandi bagafatanyije bukabatunga n’abana babo.

Avuga ko n’ubwo afite ubumuga ariko afite mu mutwe hazima, ku buryo n’ubwo atabasha guhinga ariko hari indi mirimo abasha gukora.

Agira ati “Leta yaduhaye ubutaka, ubu abana barahinga kandi biradutunze, izi saha tuvugana mfite ingurube ebyiri zose zirabwegetse (zirahaka), kandi nzishakira icyo kurya. Urumva ko ubwenge mbufite kandi gukora ndabishoboye cyane imirimo idasaba ingufu.”

Nsabimana avuga ko akora ibishoboka byose kugira ngo yigishe abana be by’umwihariko uwavukanye ubumuga kugira ngo amutegurire ejo hazaza cyane ko nawe atabasha gukoresha imbaraga z’umubiri.

Ku rundi ruhande hari n’ababyeyi bumva ko abana bavukanye ubumuga badashobora gutunga ibyangombwa.

Uwitwa Musabyemariya Oliva wo mu Murenge wa Katabagemu, afite abana babiri bavukanye ubumuga bw’ingingo arera wenyine kuko nta mugabo agira.

Avuga ko kubera ubumuga bw’umwana we atabasha kwifotoza ngo afate irangamuntu uretse ko yamusabiye ikiyisimbura afatiraho imiti.

Agira ati “Ntiyabasha kwicara ngo bamufotore, agenda ayambira abantu bose, ntibyashoboka rwose uretse ko bampaye igisimbura irangamuntu afatiraho imiti, ubu ari mu myaka 17.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano abafite ubumuga, avuga ko ari abantu nk’abandi kandi bafite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda.

Avuga ko muri gahunda ya Leta ari uko Abanyarwanda bose bafatwa kimwe ndetse bakanafashwa kwiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’imari mu muryango nyarwanda ugamije gufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida ANSP+, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko igihugu kitatera imbere mu gihe abanyagihugu imyumvire yabo idateye imbere.

Ati “Ku ruhande rw’ubuyobozi natwe twese hakwiye kuba imyumvire ko twese turi abantu, niba icyo ngomba gukorera kanaka nagikorera n’undi kanaka, ibyo kuvuga ngo kanaka ateye atya ibyo bikavaho, twese imyumvire igatera imbere. Buriya kugira ngo igihugu gitere imbere n’imyumvire iba ikwiye kuba iteye imbere.”

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa abafite ubumuga 18,000 barimo abanyeshuri biga ndetse n’abakuze babumbiwe mu matsinda borozwa amatungo magufi ndetse banigishwa gukora uturima tw’igikoni, ku buryo babasha kubona indyo yuzuye ndetse bakaba banasagurira isoko.

Ikindi ni uko hari abaguriwe ubutaka ku buryo babuhingaho bakabona umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka