Kuba nta Laissez-Passer yakwa kugira ngo ujye mu yindi Ntara bishimangira “Ndi Umunyarwanda”
Abaturage bo mu karere ka Kirehe bamaze gucengerwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko bashima iyi gahunda bakanatanga ubuhamya bugaragaza ko bitandukanyije n’amacakubiri.
Umwe mu bitabiriye ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” witwa Odette Mukamusonera bakunze kwita Mama Fils avuga ko ibi biganiro byamugiriye akamaro kanini cyane aho yafashe umwanya wo gusobanura ubuzima bujyanye n’ivangura ryamubayeho rikaba ryarabaye no ku bandi bantu batandukanye mu Rwanda.
Mukamusonera yakomeje avuga uko ubuzima bwari bwifashe mu gihe cya Genoside na mbere yayo, aho avuga ko kugira ngo Umunyarwanda abone uburyo bwo gutembera mu Ntara ujya mu yindi wabanzaga gusaba uruhusa nk’urwo ubu abantu basaba bajya mu mahanga (Laissez-Passer) kandi ikaba yanditsemo n’ubwoko bwawe.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mbere kuba mu mujyi n’ubwo wabaga ufite indangamuntu bayagusabaga kuba ufite n’icyangombwa kikwemerera kuba mu mujyi wa Kigali kandi ugasanga cyanditsemo n’ubwoko bwawe.
Mukamusonera avuga ko ibi byose byakorwaga mu rwego rwo kuvangura Abanyarwanda akaba avuga ko kuri ubu Abanyarwanda bari bakwiye kuba bamwe bose bakaba basenyera umugozi umwe.
Avuga ko yishimiye kuba mu Rwanda ibintu by’amoko bitagihari abantu bose babaye Abanyarwanda, nawe akaba avuga ko yishimiye kuba ari Umunyarwanda.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
gahunda ya ndi umunyarwanda ni gahunda nziza cyane ifite byinshi izamarira abanyarwanda mu mibanire myiza yabo kandi izagera kuri byinshi cyane; rero buri wese akwiye kuyitabira kuko ifite akamaro kenshi cyane ku munyarwanda wese.
Uwiciwe wese agomba guhozwa kandi hakabaho kuraama. Nuyoborana ineza rubanda izayoboka(Confucius)
Abavuga ibikomere batewe n’ubwoko bavutse bagasanga bihangane igihe ni iki. Mukubure imyanda mu mitima ariko mwibuke ko amacakubiri yandi nayo ashobora kuvuka kuko aho dukomoka naho barahitwaza bagacinyiza bamwe. Niba twumva ko turi banyarwanda gusa tureke kubona abanyarwanda bato n’abanini. Uvuga icyongereza areke gusuzugura uvuze igifaransa... kuko byose ari ibyazanywe n’abazungu. Tureke gushima Abakristu ngo dushyire hejuru abayislam, Rayon Sport na APR FC bibe amakipe bareke kwitana interaha...kandi umupira ari ubusabane.
Tumenye ko uwiciwe wese