“Kuba nsuye Uganda inshuro nyinshi mu gihe gito nta kibazo kirimo” -Perezida Kagame
Ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda baba muri Uganda mu gitondo cy’uyu munsi, muri Hotel Serena, mu mujyi wa Kampala, Perezida Kagame yababwiye ko kuba asuye Uganda ishuro eshatu muri iyi minsi bidatangaje kandi ko nta n’ikibazo kirimo.
Perezida Kagame yababwiye ko Uganda ari igihugu yabayemo imyaka 30 yose ku buryo kuhagenda no kubasura iminsi itatu bidatangaje. Yagize ati: “Nabaye muri iki gihugu imyaka 30, ni gute kuhagenda iminsi itatu byabatera ikibazo”?
Nubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kuzamo agatotsi ubu noneho ibihugu byombi bibanye neza. Mu nama yahuje abaminisiti b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi tariki 25/01/2012 I Kampala, batangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza kandi ko nta gihe uyu mubano wigeze uba mwiza kurusha ubu. Mu gihe kitarenze ukwezi n’igice, Perezida Kagame amaze kujya muri Uganda inshuro eshatu.
Muri icyo kiganiro umukuru w’igihugu yavuze ko anejejwe no kuba ari kumwe n’Abanyarwanda baba Uganda kuko Uganda n’u Rwanda ari ibihugu bifitanye ubucuti n’umubano udasanzwe. Yanavuze ko Abagande n’Abanyarwanda ari bamwe bityo umubano hagati y’ibihugu byombi ukaba uri ku rwego rushimishije.
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda baba muri Uganda ko nta tandukaniro riri hagati y’Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa i Bugande kuko bose ari bamwe kandi bakwiye gushyira hamwe baharanira ibyiza n’iterambere rya buri wese.
Yakomeje abibutsa ko Abanyarwanda ari igice kimwe cy’umuryango mugari w’Afurika. Perezida kagame yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gitoya mu buso ariko rukaba igihugu gikomeye gifite ibikorwa by’indashyikirwa.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda baba muri Uganda ko politiki y’ivangura n’amacakubiri ntaho yageza abantu kandi ko unayikoresheje idashobora guteza igihugu imbere. Umukuru w’igihugu yabashishikarije guhaguruka bagasenyera umugozi umwe bagaharanira kugera ku byiza aho guhera mu bidafite umumaro kuko ntaho byabageza.
Mu gusoza ibiganiro yagiranye n’Abanyarwanda baba muri Uganda, Perezida Kagame yashimiye abari aho kuba bigomwe umwanya wabo bakaza kuganira na we, anababwira ko inshuti zabo n’imiryango yabo iri mu Rwanda babaramutsa.
Nyakubahwa Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Uganda rwatangiye tariki 25/01/2012. Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishyaka rya National resistance Movement rimaze ku butegetsi muri Uganda, Perezida kagame yambitswe imidali itatu y’ikirenga kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora Uganda ingoma ya Milton Obothe.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|