Kuba mwarimu ahembwa make ntibyamubuza kwiteza imbere

Abarimu bo mu karere ka Gicumbi bizihiza umunsi wabo basanze guhembwa make bitababuza kwiteza imbere mu rwego rwo kwigira.

Abarezi bigisha mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amashuri y’imyuga n’incuke mu murenge wa Byumba ubwo bizihizaga umunsi mukuru wabo tariki ya 5/10/2015 bagarutse ku ndangagaciro za mwarimu n’uburyo bagomba gukora bakiteza imbere bakorana n’ikigo cy’imari Umwarimu Sacco.

Abarimu baturutse hirya no hino bari baje kwizihiza uwo munsi
Abarimu baturutse hirya no hino bari baje kwizihiza uwo munsi

Mukamusana Chantal umwarimu kuri G.S.Byumba Catholique akaba n’umuyobozi muri Sacco ya Gicumbi yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere binyuze mu nguzanyo batse muri koperative yo kubitsa no kuguriza umwarimu Sacco Gicumbi.

Mukamusana na bagenzi be bakoze koperative y’ubucuruzi baka inguzanyo maze bashinga iduka mu isoko rya Gicumbi n’ibindi bikorwa birimo ubworozi n’ubuhinzi ku buryo umutungo wabo uhagaze amafaranga asaga miliyoni 6.

Abayobozi b'ingeri zose bari bawitabiriye
Abayobozi b’ingeri zose bari bawitabiriye

Yibukije bagenzi be basangiye umwuga wo kwigisha ko bagana Sacco ikabaguriza bakaba bakora ubundi bucuruzi ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi bakabasha gutera imbere batagendeye ku mushahara gusa.

Ati “ Guhembwa amafaranga make ntibivuze ko tutakora ibindi bikorwa tukabasha gutera imbere nk’abandi”.

Ibi kandi bishimangirwa na Mvuyekure Anastase umwarimu ku kigo cya Academy de la Sale Byumba wemeza ko iyo umuntu yemeye kunyurwa n’ibyo abona ashobora no kubibyaza umusaruro kandi agatera imbere.

Aha asanga iyo umuntu ahembwa amafaranga make akamenya no gushaka inguzanyo muri Banki no gukora umushinga ubyara inyungu akawushyiramo undi muntu ubimukorera we akabikurikirana byabafasha gutera imbere.

Aha kandi nk’abarezi bagomba no gushaka ibiraka ku ruhande byo gutanga amasomo nyuma yo kwigisha (cour du soir) bakabasha kubona n’izindi nyongera ku ruhande rw’umushahara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Bayinganga Theogene yashimye ibikorwa by’indashyikirwa abarimu bakora kuko umurimo wo kwigisha ari wo musingi w’iterambere ry’igihugu ndetse n’iterambere rya buri muntu.

Yabasabye gukomeza gukorana umurava n’ubwitange mu kazi kabo bityo ibikorwa byo kwigisha bikajyana n’ibikorwa byo kwiteza imbere kuko Leta yabashyiriyeho uburyo bwo kubona inguzanyo.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka