Kuba mutambaye amapeti yanyu ni icyerekana ko mwari mwarayobye - Minisitiri Mugenzi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, arashimira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, batekereje neza bitandukanya na yo, bagaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Ni ibyo yatangarije mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, mu muhango wo gusoza icyiciro cya 73 kigizwe na 47 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, barimo batatu b’igitsina gore, uba n’umwanya wo gutangiza icyiciro cya 74 kigizwe n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ahamaze kwakirwa 79.
Mu ijambo rye, Minisitiri Patrice Mugenzi yibukije abasubijwe mu buzima busanzwe, kurangwa n’ishyaka ryo guharanira kubaka Igihugu, mu rwego rwo gusigasira ibyo kimaze kugeraho, abibutsa ko kuba barahisemo kugaruka mu gihugu cyabo ari intambwe nziza bateye bava mu buyobe bahozemo.
Ati ‟Kuba mwari imbata z’abasize bakoze Jenoside bakabagira ingwate, kugira ngo bakomeze babacurireho umugambi mubishya wo gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babumvisha ko Abanyarwanda tutari hamwe, muri hano mwabibonye ko turi Abanyarwanda twese”.
Arongera ati ‟Dore Afande hano yambaye inyota z’Igihugu, mwe izanyu zirihe ko nta n’umwe wazambaye? Kuba mutambaye amapeti yanyu ni icyerekana ko mwari mwarayobye, ntayo mwambaye ni ukuvuga ngo iryo ni ipfunwe wakagombye kuba ufite ahangaha, ryo kuba tukubonamo umuntu wari warayobye”.
Akomeza agira ati ‟Ndagira ngo mwitekerezeho mwumve ko kuba mugiye muri sosiyete Nyarwanda, icyo tubifuzaho n’uko amasomo muvanye aha yabagirira akamaro ko kugira ngo mutekereze icyo mwafasha Igihugu cyacu, Mugomba kwirinda gushyigikira abatera u Rwanda, ndabasaba nkomeje ntimuzatatire igihango mugiranye n’Igihugu.

Bamwe mu barangije amahugurwa basubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo urubyiruko rwo mu kigero cy’imyaka 20 na 25, baravuga ko ibyo barimo mu mashyamba babishowemo n’ababakuriye.
Soldat Mushimiyimana Marthe wavukiye mu mashyamba ya Congo muri 2000 ati ‟Naravutse nisanga muri FDLR, twabayeho mu buzima bubi pe, abana nta burenganzira twari dufite bwo kwiga, twakoreshwaga imirimo ivunanye. Uko intambara igenda ikura aho tubereye bakuru badushora mu gisirikare, twe abakobwa twakoraga akazi ko kwikorera imbunda tuzitwaza abarwanyi”.
Arongera ati ‟Hari aho byageze tubura amahwemo, aho unyuze hose bakaguhahana ngo dore Umunyarwanda, nibwo ababyeyi banjye bari baratashye mbere yanjye, batwakuye batubwira ko mu Rwanda ari amahoro natwe twareba ubuzima bubi turimo turavuga tuti reka tujye muri icyo gihugu turebe ko amakuru batubwira ariyo. Naratashye, batwakira neza batwereka urukundo biradushimisha, ndashimira Leta kuko uko batwakiriye neza ntabwo twabikekaga”.
Mu ijambo rya Adjudant Chef Hakizimana Pierre Céléstin wavuze mu izina ry’abasubijwe mu buzima busanzwe, yashimye Leta y’u Rwanda yabakiriye neza ibaha ubumenyi butandukanye, bahabwa ibikenewe byose bibafasha gukurikirana amasomo ajyanye no kwihangira imirimo iciriritse, avuga ko abatashye batazi gusoma, kwandikwa no kubara babyigishijwe barabimenya.

Yavuze ko baje gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu, kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bagenzi babo basize mu mashyamba nabo batahe baze kubaka igihugu cyabo.
Nyirahabineza Valerie, Umuyobozi wa Komosiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), yavuze ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bo mu cyiciro cya 73, batigeze babagorana mu nyigisho bahawe nk’abantu batashye ku bushake bwabo.
Ati ‟Bajya gufata umwanzuro wo gutaka mbere yo kwikorera isuzuma bagasanga yataye umwanya, cyane cyane iyo umwe avuganye na mugenzi we wagize ubutwari bwo gutaha mbere, asaga yarataye umwanya agafata icyemezo. Aba dusezereye uyu munsi twabahaye uburenganzira barasohoka tubajyana hirya no hino mu gihugu basura bagenzi babo batashye mbere basanga biteje imbere ku buryo bavuyeyo bavuga bati, n’ubwo twataye umwanya tugiye gukora cyane”.
Abasubijwe mu buzima busanzwe bahawe ibyangombwa birimo indangamuntu na seritifika y’uko basoje amasomo y’icyiciro cya mbere.
Icyiciro cya 74 gitangiranye n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro 79 biganjemo abo mu mutwe wa Wazalendo.


VIDEO - Caporal Cyuzuzo Olivier warimo guhugurirwa i Mutobo, avuga ko yinjijwe mu barwanyi ba FDLR akiri umwana w'imyaka 16. Ashima ko ubu yafashijwe gutaha mu Rwanda. pic.twitter.com/3VeoUjpBPO
— Kigali Today (@kigalitoday) March 28, 2025
VIDEO - Soldat Mushimiyimana Marthe na we wari muri FDLR avuga ko bari babayeho nabi mu mashyamba ya Congo. Nk'abagore, bakoreshwaga cyane cyane imirimo yo gushaka ibitunga abagize umuryango, bakikorezwa imbunda, bakita no ku bana. Mushimiyimana w'imyaka 25 afite umugabo n'abana… pic.twitter.com/ER5C2d4fPW
— Kigali Today (@kigalitoday) March 28, 2025
Ohereza igitekerezo
|