Kuba muri ‘Humura’ byatumye bakira ibikomere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Nduba muri Gasabo bahamya ko kuba mu itsinda "Humura", bakaganira ku byababayeho byatumye bakira ibikomere.

	Ibiganiro byitabiriwe n'abatari bake
Ibiganiro byitabiriwe n’abatari bake

Babivuze kuri uyu wa 3 Ukwakira 2017 ubwo bari mu kiganiro cy’isanamitima cyateguwe n’umuryango "Never Again Rwanda (NAR)".

Bamwe batanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside ariko ubu bakaba barabyakiriye ndetse batanga n’imbabazi ku babahemukiye, nk’uko Agnès Mukamukwiye, wabuze benshi mu muryango we abivuga.

Agira ati “Jenoside yanteye ibikomere bikomeye. Nabuze umugabo, ababyeyi ndetse n’abavandimwe. »

Akomeza agira ati « Humura rero yamfashije kubana n’ibyo bikomere byose kuko nabonye abo mbwira bakanyumva, nyuma mbisohokamo, ubu nanjye mfasha abandi kandi nari ntunzwe n’amarira.»

François Rugema na we warokotse Jenoside, avuga ko n’abamuhemukiye bafite ibibazo bituma badatuza ahitamo gutanga imbabazi.

Ati «Hari nk’uwishe mukuru wanjye ndetse aranansahura, ariko iyo ndebye nsanga ntacyo byamumariye uretse kumutera agahinda kuko twabyirukanye. Mbonye rero ubukene afite, akaba yaranasabye imbabazi Abanyarwanda muri Gacaca, naramubabariye ariko mbifashijwemo na Humura ».

Akomeza avuga ko ibyo yabikoze kugira ngo abashe kubana n’abandi kuko ngo umuntu uhora ababaye, arakaye ntaho yagera.

Eric Mahoro, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAR, avuga ko ibyo biganiro mu matsinda byagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati «Iyo umuntu agikomeretse aba akishisha abamuhemukiye akumva atabegera. Hari abagize uruhare muri Jenoside na bo ugasanga bahorana ipfunwe bikabangamira kwa kwiyunga, ariko abantu iyo batinyutse bakavuga ibikomere byabo batishishanya, ni ingenzi ».

	Aba bakecuru batanze ubuhamya bw'ibyababayeho muri Jenoside ariko ngo babashije gukira ibikomere kubera Humura
Aba bakecuru batanze ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside ariko ngo babashije gukira ibikomere kubera Humura

Yongeraho ko ibyo bituma biyumvanamo bagakorera hamwe, bigafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.

Kuri ubu NAR ngo ikurikirana amatsinda y’isanamitima 15 ari mu turere 15, ariko ngo kubera umusaruro atanga, bagiye kwagura bagere ku matsinda 25 mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

NAR kandi isaba inzego za Leta bireba, kongera imbaraga mu bikorwa by’isanamitima kuko ngo abakeneye gufashwa bakiri benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka