Kuba muri Guverinoma iyobowe na Perezida Kagame ni kaminuza y’ikirenga niyongereyeho – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba yaragiriwe icyizere na Perezida wa Repuburika cyo kuba muri Guverinoma, abifata nka Kaminuza ikomeye kuri we, aho yemeza ko gukorana na Perezida Paul Kagame bizamufasha kunguka ubumenyi buri hejuru y’amashuri yize.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Uwo mugabo w’imyaka 53, uvuga ko yatunguwe no kumva ko agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yishimira izo nshingano, aho yiteguye kuzuzuza neza abifashijwemo n’impanuro za Perezida wa Repuburika afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe.

Aganira na Kigali Today, yagaragaje uburyo yigira byinshi kuri Perezida Paul Kagame bimufasha mu nshingano ashingwa, akavuga ko kuba noneho amwegereye byisumbuye agiye kurushaho kwiga.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ni ishuri rikomeye cyane riruta Kaminuza zindi, iyo aduhanura aduha ubumenyi bunyuranye. Ubu noneho kuba muri Guverimoma ayoboye niyongereyeho Kaminuza y’ikirenga, ku buryo numva ubumenyi nzavanamo buzaba bukomeye”.

Uwo muyobozi yavuze ko igihe cyose akurikiye imbwirwaruhame ya Perezida Paul Kagame, nta jambo na rimwe rimucika kuko ngo ari nazo yifashisha ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Iyo ngize umugisha wo guhura na Perezida cyangwa igihe hari ubutumwa yatugeneye mba nandika, ku buryo ubutumwa atanga nta na kimwe kincika, mbutwara mu mutwe ubundi nkandika nanagera no mu rugo nkongera ngasoma nkavanamo ibyo nshyira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo mbwira abaturage n’ibyo nifashisha muri disikuru zanjye”.

Minisitiri Gatabazi yavukiye mu murenge wa Mukarange mu Karere ya Gicumbi mu mwaka wa 1968, ubu atuye mu Murenge wa Kaniga, arubatse akaba afite umugore n’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Ni umugabo wize agera ku rwego ruhambaye, agira n’amahugurwa menshi y’igihe kirekire yakoreye mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, aho yemeza ko yagiye akura ubumenyi buhanitse bumufasha mu miyoborere cyane cyane kumenya kuganiriza abaturage.

Amashuri abanza yayatangiriye i Rushaki akomereza ku Mulindi wa Byumba, ayisumbuye ayigira mu ishuri ry’ubuhinzi rya Kabutare naho icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0 acyigira mu cyahoze ari KIST mu ishami ry’icungamutungo mu gashami kigisha gucunga umutungo w’abantu n’ibyabo.

Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yagikomereje muri Mount Kenya University, nyuma abona amahugurwa y’igihe kirekire n’igihe kigufi mu bihe binyuranye, aho mu mwaka wa 2000 yagiye mu Budage mu mujyi wa Munich yiga ibijyanye n’iterambere ry’icyaro.

Ati “Muri 2000 nagiye mu Budage mu mujyi wa Munich nigirayo ibintu bijyanye n’iterambere ry’urubyiruko rw’icyaro, aho twigaga ukuntu abantu bo mu bihugu binyuranye bagiye bafasha urubyiruko rugatera imbere bakava mu bintu bito bagakora bagatera imbere, abahinzi-borozi bagahera ku nka imwe bakagera ku nganda”.

Nyuma y’amahugurwa yo mu Budage, muri 2011 yagiye no mu Bushinwa mu mahugurwa ajyanye n’ubukangurambaga bw’abantu benshi mu bihe by’ibizano mu bihe by’amatora, (Communication and Mass Mobilization).

Kwiga ntibyarangiriye aho kuko yakomeje amahugurwa y’ubuzima bw’abantu mu ishuri rya Santé Publique rya Kicukiro aho ryari ishami rya Kaminuza y’i Butare, ari naho yamenyeye amasomo ajyanye n’iterambere ry’ubuzima mu gihugu.

Uwo muyobozi avuga ko ayo mahugurwa yagiye amuha ubumenyi bunyuranye, haba mu miyoborere ndetse no mu mibanire y’abantu.

Arongera ati “Nagiye ngira amahugurwa menshi ku bijyanye n’iterambere ry’urubyiruko na Science ijyanye na Politique mu rwego rwa RPF-Inkotanyi, bagiye batwigisha dukora ama kosi anyuranye mu byiciro binyuranye, duhabwa ubumenyi muri Politique n’ubukangurambaga kugira ngo dukomeze kubaka umuryango wacu wa RPF”.

Gatabazi ni umugabo wakoreye Leta mu mirimo inyuranye, aho avuga ko kuba mu bintu yize yaragiye ahura n’amasomo y’ubukangurambaga, ngo byagiye bimufasha kubana n’abaturage kuva yatangira akazi k’ubwa Agronome mu 1990.

Imirimo inyuranye Minisitiri Gatabazi yakoze

Akazi ke yagatangiriye mu buhinzi (Agronome) ubwo yari arangije kwiga ibijyanye n’ubuhinzi mu mwaka wa 1990.

Ati “Nabaye cyane mu bintu bijyanye n’ubukangurambaga n’amashuri y’ubuhinzi, twigaga mu buryo bwa kinyamwuga, imyaka itanu, itandatu, irindwi wiga ubuhinzi, tukigamo na Vulgarization. Ni isomo bigisha rifasha abantu kumenya kubana n’abaturage, kwigisha abaturage bakumva kugeza ubwo barekeye imico bari bafite y’ubuhinzi bwabo bagafata imico igezweho, ni nabyo akenshi bimpa imbaraga mu bukangurambaga mu kazi kenshi mba ndimo”.

Ubwo yari Agronome yakoreye muri Komine Cyungo na, Agronome wa Komine Kiyombe akora no mu mushinga DRB, akora kuri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryari rishinzwe gukora imiti ikomoka ku bihingwa n’ibyatsi bya Kinyarwanda, aba na Comptable muri Komini Kiyombe. Yakoze kandi mu Kigo cy’Ibarurishamibare (Institute of National Statistics).

Minisitiri Gatabazi yahagarariye n’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ndetse bimuviramo amahirwe yo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite, aho yemejwe mu mwaka wa 2000, arahira muri 2001, akora mu nzibacyuho imyaka itatu, aho batangiye mandat muri 2003 kugeza muri 2008 ari nabwo yasoje mandat ye.

Nyuma yo kuba Depite, yahise atangira akazi muri Komisiyo yo kurwanya SIDA mu Rwanda yitwaga CNLS, aho yari mu ishami rishinzwe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011.

Muri 2011 ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Igihugu ry’Ubuzima (RBC), yahise ashingwa iterambere ry’ubuzima mu gihugu mu rwego rwa RBC, ayoboye n’ishami ry’ubukangurambaga bugamije guhindura imyifatire y’abantu mu bijyanye n’indwara zinyuranye zirimo Igituntu, malaria, HIV/SIDA, n’ibindi birimo gukingira, isuku n’isukura, aho yamaze imyaka ibiri.

Muri 2013 Gatabazi yongeye kugaruka mu Nteko Ishinga Amategeko, aba Depite kugeza ubwo ahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2017.

Kuva mu mwaka wa 2017 yayobora Intara y’Amajyaruguru, kugeza ubwo tariki 15 Werurwe 2021 yahabwaga inshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

Uwo mugabo ukunda itangazamakuru, avuga ko impamvi ari uko ibintu yabonyemo amahugurwa anyuranye kandi ngo n’ubusanzwe ni ibintu biba muri kamere ye.

Ati “Usibye ibindi byinshi by’igihe gito umuntu yagiye akora, ubundi ubumenyi bwanjye bushingiye ku buhinzi n’iterambere ry’icyaro, no gucunga umutungo mu buryo bwa gihanga kuko mbifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Strategic management’. Ngira kandi n’ubumenyi mu buzima ndetse nkagira ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho, mu ikoranabuhanga ari nayo mpamvu akenshi nk’abanyamakuru dukunze guhuza kuko ibintu bijyanye n’itangazamakuru nigeze kubibamo”.

Arongera ati “Nanagize umwanya wo kujya mpugura abanyamakuru mu bihe binyuranye bijyanye n’itangazamakuru rigamije gutangaza amakuru y’ubuzima, nkaba nakunda social media kuko zimfasha gusoma nkamenya ibintu byinshi, ubundi nkanakunda kumva ishuri rikuru cyane kurusha andi yose ari ryo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuko kuva kera nakunze no kujya nkora n’inyandiko zivuga ku mbwirwaruhame aba yavuze kandi kwandika kuri disikuru ya Perezida, ni ukuvuga ko uba wayumvise neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka