“Kuba mu Rwanda umugore yarahawe ijambo si ko ku isi yose bimeze” - Minisitiri Biruta
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr.Vicent Biruta, atangaza ko kuba umugore mu Rwanda yarahawe agaciro atari ko mu bindi bihugu byo ku isi bimeze, kuko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga bidaha abagore uburenganzira ubwo aribwo bwose.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08/03/2013, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, Dr. Biruta yavuze ko abagore bo mu Rwanda bakwiye kwishimira ko bafite uburenganzira busesuye.

Yagize ati “N’ubwo tubivuga ahangaha tukaba twishimira byinshi tumaze kugera ho mu Rwanda, ntabwo ari ko bimeze ku isi yose. Mwari muziko hari ibihugu abagore batemerewe gutora!
Hari ibihugu abagore batemerewe uburenganzira ku mitungo, batemerewe no kugenda mu nzira bonyine, batemerewe no kuba yafungura konti muri banki, batemerewe kuba yakwiga gutwara imodoka ngo ayitware, ibyo bihugu biracyariho”.
Iyo bavuze ibyiza bimaze kugerwa ho mu Rwanda, abaturage ntibakwiye kumva ko ari ibintu bisanzwe, ko ari ibintu biboneka hose, kuko ubuyobozi bwashyize mo imbaraga bushingiye ku myumvire yo guteza Abanyarwanda bose imbere, nk’uko Minisitiri Biruta abihamya.

Yakomeje yibutsa abagore ko bafite agaciro mu Rwanda kuburyo no mu nzego z’ubuyobozi bitawe ho aho muri izo nzego hagaragara mo nibura 30% by’abagore, aho mu nteko ishinga mategeko y’u Rwanda ho hari abagore barenga 56%.
Ati: “Dufite abagore muri guverinoma, dufite abagore mu bucamanza, dufite abagore mu nzego z’ibanze, hose umugore afite ijambo, arayobora, kandi bayobora neza”.
Yongeraho ko Leta y’u Rwanda iharanira ko umugore ndetse n’umwana w’umukobwa atera imbere mu nzego zose: haba mu bukungu, mu buzima, ndetse no mu mibereho ye.

Mujawayezu Leonie, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera, avuga ko abagore bo muri ako karere batangiye kwiteza imbere bahereye ku bintu bito aho bahurira mu kagoroba k’ababyeyi bagateranya amafaranga yo kwikenura mu ngo zabo.
Bikenura mu buryo butandukanye bagurirana imyambaro, bagabirana amatungo, biteza imbere bajya mu mashyirahamwe ndetse n’ibindi nk’uko Mujawayezu abisobanura. Akomeza avuga ko ariko bagiye gushyira ingufu nyinshi mu kwigisha abagore gusoma no kwandika kuko hari aho usanga abagore batarabimenya bikabagora gutera imbere.
Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Burera, bahaye abana amata mu rwego rwo kwereka ababyeyi bo muri ako karere ko umuryango wabo ugomba kurangwa n’indyo yuzuye irimo no guha amata abana.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1975. Mu Rwanda wijihijwe ku nshuro ya 38. Kuba uwo munsi waragiye ho ni uko mu myaka ya kera umugore yateshejwe agaciro maze bituma hafatwa ingamba zo kukamusubiza.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|