Kuba mu muhanda ngo biraterwa n’ubukene mu miryango no gufatwa nabi mu bigo

Mu gihe Ministeri ifite iterambere ry’imiryango mu nshingano iri mu gikorwa cyo gushakira imiryango ababa mu bigo, abana baba mu mihanda (bitwa inzererezi) bavuga ko bataye imiryango yabo kubera ibibazo birimo ubukene no gufatwa nabi mu bigo.

Bamwe muri abo bana basaba ko imiryango abana baba mu bigo bazasubizwamo yagombye gufashwa kuva mu bukene butuma bajya mu mihanda.

Habimana Emmanuel, umwe muri mu bana baba mu muhanda mu gace ka Remera, avuga ko umuryango we ufite Nyina gusa wamusize muri Kigali, ukajya gutura ahitwa Rwagitima mu Burasirazuba.

Yagize ati “Iwacu twirirwaga ubusa, tugategereza ko mama ava kubunza agataro tukarya ninjoro gusa, ubwo se nari kubakurikira aho bimukiye?”

Habimana wavugiraga abandi bana baba mu muhanda bari kumwe, yemeza ko ubukene mu miryango ari cyo gituma bakomeza kwiyongera mu muhanda. Aho Habimana aba muri ruhurura abana n’abandi bana barenga 20.

Habimana yakomeje asobanura ko bahitamo kubeshya ko bafite imiryango kugira ngo batoroke ibigo byakira abana bo mu muhanda ngo kuko bibafata nabi.

Ati “Wowe urumva washobora kurya igikombe kimwe cy’imvungure ku munsi mu masaa cyenda, nta kindi kintu baguha! Ukarara ku gasambi utiyoroshe; ese hari icyaha nakoze!”

Intandaro ni ubupfubyi n’ibindi bibazo byo mu miryango

Bamwe mu bana baba mu muhanda bemeza ko bajyanyweyo no kuba impfubyi cyangwa amakimbirane aterwa ahanini n’ubuharike, gupfa imitungo kw’ababyeyi, urwikekwe n’ubujiji.

Uwase Jean Baptiste avuga ko ari impfubyi y’umubyeyi umwe (nyina), se akaba yaragiye kumushyira mu bigo birera impfubyi, ariko ngo yabonye atabayeho neza ahitamo kujya mu muhanda.

Uwase ari mu twatsi arangije gufata ifunguro n'abandi bana bo mu muhanda.
Uwase ari mu twatsi arangije gufata ifunguro n’abandi bana bo mu muhanda.

Itsinda ry’abana bo muhanda ryaganiriye na Kigalitoday ryemeza ko mu gihe Leta yaba ifunze ibigo birera impfubyi, hari bagenzi babo bazagaruka mu muhanda.

Komisiyo y’abana iriga uburyo abana bose barererwa mu miryango

Komisiyo ishinzwe abana ivuga ko irimo gukora inyigo yo kureba uko abana bavuye mu bigo no mu muhanda bajya mu miryango mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Leta yo gufunga ibigo birera abana n’abasheshe akanguhe.

Iyi nyigo isigaje igihe kitarenga ukwezi ngo ijye ahagaragara, izaba igamije kureba uko abana bo muhanda babanza gutozwa imico myiza yo kuba mu miryango; nk’uko Umulisa Kananga Marie Solange uyoboye ishami rishinzwe abana bo mu muhanda muri iyo Komisiyo yabitangaje.

Umulisa avuga ko Komisiyo y’abana izasaba ingengo y’imari n’ubundi buryo bwafasha uturere kwita ku miryango ishobora kuvamo abana bajya kuba mu muhanda bitewe n’ubukene.

Simon Kamuinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka