Kuba mu miryango itandukanye kw’ibihugu ni imbogamizi ku bucuruzi

Abagize komite z’ibihugu bigize umuryango w’isoko rusange w’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba (COMESA), baravuga ko kuba mu miryango itandukanye kw’ibihugu ari kimwe mu bituma hari inzitizi mu bucuruzi.

Bavuga ko kuba ibihugu bihuriye muri COMESA bifite indi miryango bidahuriyemo ari kimwe mu bibangamira ubucuruzi
Bavuga ko kuba ibihugu bihuriye muri COMESA bifite indi miryango bidahuriyemo ari kimwe mu bibangamira ubucuruzi

Babitangaje ku wa Mbere tariki 03 Mata 2023, ubwo i Kigali hatangizwaga amahugurwa y’iminsi ine y’abagize komite z’ibihugu zishinzwe kugenzura inzitizi zidashingiye ku misoro mu bihugu bigize uwo muryango, hagamijwe kugira ngo basobanurirwe amategeko ashobora kubangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu biwuhuriyemo.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko kimwe mu bigikoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu bihuriye muri COMESA, harimo kuba ibihugu biwugize biri mu miryango itandukanye, bityo bigatuma amategeko y’umuryango umwe ashobora kubangamira uwundi.

Hellen Mithi, umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda muri Malawi, avuga ko kuba hakiriho inzitizi zidashingiye ku misoro, zigikoma mu nkokora ubucuruzi hagati y’ibihugu bihuriye mu muryango wa COMESA, akenshi biterwa n’uko hari indi miryango ibyo bihugu bidahuriyemo.

Ati “Urugero u Rwanda ni umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bivuze ko hari amwe mu mabwiriza ya EAC n’andi ya COMESA, rimwe na rimwe bigakomerera ibihugu. Nko muri Malawi turi muri SADEC tukaba no muri COMESA, ugasanga mu by’ukuri ibihugu gushyira mu bikorwa ibyo byemeranyijeho muri COMESA bikiri ihurizo, kubera ko banashyira mu bikorwa ibyo bemeye mu yindi miryango, ni kimwe mu bituma inzitizi zidashingiye ku misoro bahuriyeho zidakunze guhabwa umurongo”.

Jacob Makambwe, umwe mu bagize komite ishinzwe kugenzura inzitizi zidashingiye ku misoro muri Zambia, avuga ko zimwe mu nzitizi zidashingiye ku misoro zikibangamira ubucuruzi mu muri COMESA zishingiye ahanini ku miterere y’ubucuruzi.

Ati “Ndaguha urugero rw’imwe mu mbogamizi yagaragajwe n’igihugu cyanjye cya Zambia kuri Mozambique, aho hashyizweho igiciro gishya ku bicuruzwa biva muri Mozambique biza muri Zambia. Izo nzitizi akenshi zibera imbogamizi ubucuruzi, ari nayo mpamvu nk’akarere iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy’inzitizi zidashingiye ku misoro ari ngombwa, ari nayo mpamvu dukeneye kwicara tukemeranya ku buryo bukwiye bw’uko ubucuruzi bwakorwamo mu bihugu bitandukanye”.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umuryango wa COMESA, Alice Twizeye, avuga ko n’ubwo hari ibihugu bigize uyu muryango bikorana ubucuruzi, hatabayeho gusaba imisoro ku bicuruzwa byinjira, ariko kandi hari inzindi mbogamizi zigenda zivuka.

Ati “Hari izindi mbogamizi zigenda zivuka, ibihugu bigashyiraho amabwiriza n’amategeko usanga bishobora kubangamira ubwo bucuruzi, ni muri urwo rwego twashatse kugira ngo duhugure ababishinzwe. Dufite amategeko yemejwe n’inama y’Abaminisitiri b’ubucuruzi, ni ukugira ngo tuyabasobanurire neza, n’uburyo agomba gushyirwa mu bikorwa”.

Kuba akenshi abashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga ibihugu, mu bijyanye n’ubucuruzi baba badasobanukiwe neza ibyemejwe n’inama y’Abaminisitiri b’ubucuruzi, bituma batorohereza abacuruzi, bikaba byitezwe ko nyuma y’aya mahugurwa bizabafasha kuyashyira neza mu bikorwa, birusheho korohereza abucuruzi.

Kugeza ubu ibihugu 16 muri 21 bigize COMESA, nibyo bikora ubucuruzi hagati yabyo nta misoro isabwe ku bicuruzwa byinjira (Import Duty).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka