Kuba inkunga yagenewe ibiza ari nke bituma itagera ku bayikeneye bose

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) ivuga ko ingengo y’imari ihabwa ari nke, itabasha gufasha abantu bose bahuye n’ibiza.

Imwe mu mazu yangijwe n'umuyaga mu Karere ka Bugesera
Imwe mu mazu yangijwe n’umuyaga mu Karere ka Bugesera

Muri iki gihe cy’imvura, usanga hari uduce tw’igihugu twibasirwa n’ibiza biturutse ku mvura. Benshi mu baturage ibiza biba byangirije bavuga ko ari abakene bigatuma basaba Leta ubufasha.

Bamwe ni ababa basenyewe mu gihe abandi baba bangirijwe ibikorwa birimo imirima bari bacungiyeho amaramuko.

Karamage Vienney atuye mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu bahuye n’bibazo by’umuyaga wasakambuye amazu yabo mu kwezi kwa Kanama 2017.

Icyo gihe abakozi ba MIDIMAR baje kubabarura ariko kugeza ubu nta nyunga yigeze ibageraho, ngo basimbuze amabati n’ibiti byangiritse ku buryo bitakongera gukoreshwa.

Agira ati “Baraje baratubarura bavuga ko bagomba kuduha inkunga y’amabati mu buryo bwihuse ariko kugeza ubu nta kintu baratumarira kuko duheruka batwandika. Kuva ubwo kugeza n’ubu ndacyacumbikiwe n’umuturanyi.”

Ibiza byiganjemo imiyaga n'imyuzure ni bimwe mu byagiriza abaturage mu gihe cy'imvura
Ibiza byiganjemo imiyaga n’imyuzure ni bimwe mu byagiriza abaturage mu gihe cy’imvura

Avuga ko ikibazo cyabo kizwi n’abayobozi kandi ko atari we wenyine, kuko nta bushobozi bafite bwatuma babasha kongera kubona amabati yo gusakara inzu zabo.

Ndayishimye Camille umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe kurwanya Ibiza, avuga ko icyo kibazo bakigejeje kuri minisiteri ishinzwe Ibiza ivuga ko igiye kubashakira isakaro ariko nabo bakaba batarasubizwa.

Ati “Abahuye n’ibiza bose bagera kuri 452 muri abo ababashije kubona inkunga bagera ku 139. Icyo dukora ni ukubihanganisha. Ikindi ni uko akarere kagerageza gukorana n’abaterankunga kugirango harebwe uburyo bafashwa, gusa turacyategereje igisubizo cya MIDIMAR.”

Iki kibazo kandi cy’abaturage bahuye n’ibiza batinda guhabwa inkunga, usanga kiri hafi mu turere twose tw’igihugu.

Kabarisa Valens umukozi w’ishinzwe kurwanya ibiza mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nabo bahuye nacyo kuko mu baturage 253 bahuye n’ibiza abagera kuri 50 gusa aribo bahawe ubufasha.

Ati “Ibi biterwa n’uko nta ngengo y’imari igenewe Ibiza. Iramutse yarateganyijwe abantu bahita bafasha mu maguru mashya. Gusa icyo tubamarira n’ukubaha ubutabazi bw’ibanze.”

Habinshuti Phillippe ushinzwe ubutabazi no gufasha abahuye n’ibiza muri MIDIMAR, avuga ko impamvu batinda kugeza kubaturage inkunga ni uko ntayo baba bafite.

Ati “Nk’ubu minisiteri y’imari n’igenamigambi yaduhaye miliyoni 71Frw kandi dukeneye asaga miliyoni 850Frw, ibyo bituma ayo tuyonye tuyasaranganya mubahuye n’ibiza.”

Habinshuti avuga ko kuri ubu basabye indi ngengo y’imari yo gufasha abo baturage ariko nta gisubizo barabona. Yizeza abaturage ko nibageraho nabo bazahita bayigeza ku baturage.

MIDIMAR iragaragaza ko abaturage bagera ku 368.500 ari bo bahuye n’ibiza bakeneye ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka