Kuba hari Abanyarwanda basigaye batinyuka ibyaha ndengakamera ni ingaruka za Jenoside - Senateri Mukasine
Senateri Marie Claire Mukasine wo mu ishyirahamwe ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP) aratangaza ko kuba bamwe mu Banyarwanda basigaye batinyuka ibyaha ndengakamere ari ingaruka za Jenoside zigenda zigaragara.
Mu bihe bishize mu Rwanda hakunze kugenda hagaragara ubwicanyi benshi batabashije gusobanukirwa neza ndetse n’impamvu zabyo.
Muri ubu bwicanyi hagiye hagaragara aho abantu bafitanye amasano ya hafi bicanaga nk’aho umwana yica umubyeyi we cyangwa umubyeyi akica umwana we. Habonetse n’aho abashakanye bicana n’ibindi.
Mu karere hari umwana w’umukobwa wakubise bikabije murumuna we, ababyeyi bagiye kumubaza ibyo yakoze afata umupanga ashaka gutema ababyeyi be. Uyu mwana akaba ari umukobwa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga kandi ko hari undi mwana nawe muri aka karere wagize umujinya atwika urugo rw’iwabo maze murumuna we w’imyaka umunani ahiramo kugeza apfuye.
Muri aka karere kandi haherutse no kuba ubwicanyi bwagiye bukurikirana ndetse bwanavuzweho byinshi mu gihugu no hanze yacyo.

Muri ubu bwicanyi harimo ubw’umugore wiyiciye umugabo we afatanije n’abasambanya be. Hanagaragaye indaya yishwe n’abari bamaze kuyisambanya ariko batigeze bamenyekana.
Ni no muri aka karere kandi habonetse umugore wari umaze gusangira inzoga n’umugabo we ndetse bataha mu rugo ni ibyishimo byinshi. Gusa hagati mu ijoro umugore yarabyutse afata ishoka yitemera umugabo we ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Uyu mugore ubwo yabazwaga icyo yahoye umugabo we watangaje ko nta kibazo yari afitanye n’umugabo we ko ahubwo banakundanaga kuko bari intangarugero mu ngo zibanye neza ariko ngo ntiyamenye uburyo yatemyemo umugabo we.
Seneteri Mukasine avuga ko iki kibazo intako inshinga amategeko by’umwihariko abasenateri bakizeho kuko ngo kimaze gufata indi ntera mu gihugu.
Avuga ko basanze ahanini giterwa n’ingaruka za Jenoside, ati: “hari abantu baba barishe imbaga y’abantu muri Jenoside, ubu bari hanze usanga bagifite ubunyamaswa butarabashiramo kuburyo bageza n’aho kuba umuntu yatema umuvandimwe we”.
Inteko ishinga amategeko iri gukora ubuvugizi kugira ngo hazabashe kuboneka abaganga benshi cyangwa abajyanama ku buzima bwo mu mutwe cyane ko hari benshi babyigiye batarabona imirimo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|