Kuba FDLR ikiri ku butaka bwa Congo ntibikwiye kwirengagizwa - Amb. Claver Gatete

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama ka UN gashinzwe amahoro, yagaragaje ko kuba FDLR iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitagomba kwirengagizwa.

Amb. Claver Gatete
Amb. Claver Gatete

Akanama gashinzwe amahoro ka UN, kigaga ku kibazo cy’umutekano muri RDC n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO).

Ubwo yagezaga ijambo kuri aka kanama, Amb. Gatete yashimye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ingabo za MONUSCO, Madamu Bintou Keita, wagejeje ku bagize akanama gashinzwe umutekano, raporo y’uko ibintu bihagaze muri RDC.

Ni raporo irambuye yagaragazaga ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku ngaruka zatewe n’imitwe yitwaje intwaro, yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’iyamahanga mu Burasirazuba bwa RDC.

Amb. Gatete yagaragaje ko iyo raporo ije mu gihe ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zoherejwe gushyira mu bikorwa inzira y’amasezerano ya Nairobi, ndetse ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizatanga umusingi ufatika mu guhagarika imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rurajwe inshinga no gushyira mu bikorwa gahunda z’amasezerano ya Luanda, nk’uko bikubiye muri gahunda ya komisiyo ihoraho ihuza u Rwanda na RDC mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, kandi ko izi nzira zombi zuzuzanya.

Yavuze ko hamwe n’izi nzira zombi, hashobora kuboneka igisubizo kirambye cyashyirwa mu bikorwa.

Yagarutse kandi ku ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu nteko rusange ya 77 ya UN, aho yagize ati “Hakenewe byihutirwa ubushake bwa politiki kugira ngo bikemure burundu, ikibazo muzi cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC. Umukino wo kwitana ba mwana ntukemura ibibazo. Izi mbogamizi ntidushobora kuzirenga, kandi igisubizo gishora kuboneka.”

Amb. Gatete, yongeye kwibutsa ko FDLR ikiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, aho yakomeje ibikorwa byawo by’ubushotoranyi, ariko avuga ko impungenge zarushijeho kwiyongera ubwo FDLR yakiriye inkunga, no yafatanya ku mugaragaro n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Yagize ati “Ubufatanye nk’ubwo butuma izo nyeshyamba zongera kwisuganya, gushaka no gutegura uburyo zakora ibitero byambukiranya imipaka ku butaka bw’u Rwanda. FARDC igomba guhagarika ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro kandi igafatira ibihano imitwe nka FDLR.

Yunzemo ati “Kuba FDLR iri muri RDC ntibigomba na rimwe gusuzugurwa. Itsinda ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ntirikwiye kubarirwa mu mibare. Uko FDRL yaba ingana kose, mu gihe uyu mutwe ushobora kugaba ibitero byambukiranya imipaka ku butaka bw’u Rwanda, ukangiza, kwica abantu no gusahura, bigaragaza ko uri mu mwanya wo guhora witeguye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Amb. Claver Gatete yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwibasiwe n’ibitero byambukiranya umupaka bya FDLR.

Ati “Ugushyingo 2019, iri tsinda ryagabye ibitero ku Rwanda riturutse mu birindiro byawo, mu burasirazuba bwa DRC rwica benshi mu baturage bacu. FDLR kandi yarashe roketi nyinshi ku butaka bw’u Rwanda ku nkunga ya FARDC inshuro 3 mu 2022, muri Werurwe, Gicurasi ndetse no muri Kamena.”

Yavuve ko ibi bitero by’umutwe wa FDLR n’abo ifatanyije, bibangamiye umutekano w’u Rwanda ndetse abavuga ibitandukanye nta kuri kwaba kurimo.

Yagaragaje kandi ko bamwe mu bayobozi ba RDC bakomeje gushyira imbere no gushimangira ibikorwa byo kurwanya u Rwanda, byatumye bizamura amacakubiri mu baturage ba Congo.

Yavuze kandi ko mu gihe imvugo z’urwango zikomeje, bizarushaho gukaza umurego ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC kandi birusheho gucamo ibice igihugu, kongera urwango no kutizerana mu baturage ba Congo.

Yashimangiye kandi ko imyifatire ya Congo yo gukomeza kwegeka ibibazo byayo ku bandi nabyo ari ikibazo.

Amb. Gatete ati “U Rwanda rwemera ko ibyo byose bishobora gukemuka niba hari ubushake bwa politiki. Ni muri urwo rwego, Guverinoma ya DRC igomba kwemera inshingano zayo binyuze mu masezerano y’akarere kandi igashyira mu bikorwa gahunda z’amahoro, zashyizweho umukono ndetse zemeranyijweho.”

Yavuze ko u Rwanda rwongeye gushimangira ko rushyigikiye gahunda y’amasezerano ya Nairobi n’aya Luanda, kuko rwizera ko izi nzira ari ngombwa kandi zuzuza gahunda zihari zihuriweho mu karere, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Yakomeje avuga ko ikibazo kitari mu buryo kigomba gukemuka; ahubwo ko habura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ariho. Ashimangira ko u Rwanda ruzahora rufite inshingano zarwo ziri mu Itegeko Nshinga, zo kurengera abaturage n’ubusugire bwarwo.

Am. Gatete yasoje avuga ko u Rwanda rwizera ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Nairobi na Luanda, bisaba inkunga ya politiki n’ibikoresho binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye, ariko cyane cyane ubushake bwa politiki ndetse n’ubutegetsi bwa Leta ya RDC butagomba kwitarutsa inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka