Kuba Congo yarihuje n’imitwe yitwaje intwaro bishobora kuyijyana mu nkiko - Senateri Evode Uwizeyimana

Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarihuje n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu, kugira ngo igifashe kurwanya umutwe wa M23, ari ikosa cyakoze ryatuma kijyanwa mu nkiko.

Senateri Evode Uwizeyimana
Senateri Evode Uwizeyimana

Hon Uwizeyimana yabitangaje tariki ya 12 Werurwe 2023 mu kiganiro cyatambutse kuri Telvison y’u Rwanda, aho yagaragaje ibyo amategeko ateganya igihe ingabo za Leta zihuje n’imitwe yitwaje intwaro.

Ati “Nta gitunguranye ahubwo Leta yafashe inshingano zayo yemera ko igiye gukorana n’imwe mu mitwe yashyizwe ku rutonde rw’iyitwaje intwaro, kuko muri iyo mitwe harimo FDRL, Nyatura, Mayi Mayi n’indi yose yitwaje intwaro, ikiyemeza gufatanya nayo”.

Avuga ko Leta izirengera ibyo abo barwanyi bazakora byose kuko binyuranyije n’amategeko, ndetse binyuranye n’ibyo babanje kuvuga mu mbwirwaruhame, aho bavugaga ko Leta idakora n’iyo mitwe.

Hon. Uwizeyimana yagarutse kuri raporo ya Human Right Watch yo muri Kanama 2022, yagaragaje ko Leta ya Congo yakoranye n’iyo mitwe yitwaje intwaro, mu gice cya Kivu y’Amajyarugu.

Ati “Hari imitwe myinshi yarwanaga ikoreshejwe inama n’umusirikare mukuru wa Congo, bakora icyo bise ubumwe bo ubwabo bemeranywa ko batazongera gucagagurana, noneho barema umutwe umwe witwa Ubumwe bwo gukunda igihugu cyabo”.

Hon Uwizeyimana avuga ko mbere Congo yabanje guhakana ko idakorana n’imitwe yitwaje intwaro, ubu bakaba babyemeye, ni ukuvuga ko iba yishe amategeko ya Geneve.

Ati “Leta ya Congo iramutse ifite ikibazo cy’iyo mitwe ifite uburenganzira bwo kuba yatabaza amahanga, ndetse igahabwa n’ubufasha bwo kuyirwanya, kuba rero itavaho ni uko Leta iyishyigikiye. Ibyo bisobanura ko ibikorwa byose iriya mitwe izakora bigomba kubazwa Congo”.

Yunzemo bashobora kuzisanga mu rukiko rwa ICC, kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko iki gihugu nacyo cyasinye.

Kubera imvugo zitandukanye Perezida wa Congo yagiye avuga bwa mbere ahakana ko akorana n’imitwe yitwaje intwaro, nyuma akagaragara avuga ko Congo igiye gushinga umutwe w’inkeragutabara kandi ukazaba ubumbiyemo abo bitwaje intwaro bose, ibyo azabibazwa n’Urukiko rwa ICC, kuko azaba yarenze ku masezerano ya Geneve, avuga ku kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu cye.

Gihamya y’uko igihugu cya Congo gifatanya n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ishimangirwa na Minisitiri w’ingabo w’iki gihugu, uherutse gukoresha inama akavuga ko buri muturage wese agomba guhaguruka akarwanira igihugu cye.

Minisitiri Girbert Kabanda yagize ati “Buri muturage wese wemera ko igihugu cyashotowe cyangwa cyatewe, afite uburenganzira bwo kukirengera. Ubu rero tugiye kubiha umurongo binyuze mu itegeko, kugira ngo muri iki gihe tugire inkeragutabara zarwana zifatanyije na FRDC”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka