Kuba abagore barahawe ijambo ngo byabahesheje kugira uruhare mu bibakorerwa
Abagore bo mu turere twa Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze bakora umwuga w’ubuhinzi mu cyaro bibumbiye mu ihuriro rifashwa na Action AID baravuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarabahaye ijambo byabahesheje kugira uruhare mu bibakorerwa.
Babivuze kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yaberaga mu karere ka Nyanza agamije gutuma ihuriro ryabo rirushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza kuri bagenzi babo bakora umwuga umwe w’ubuhinzi.

Nk’uko bamwe muri abo bagore babihurijeho ngo ijambo bahawe na Leta y’u Rwanda rikomeje gutuma bagira uruhare mu bibakorerwa.
Esperance Nyirahabiyambere, ukomoka mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi akaba umwe muri abo bagore, agira ati “Umugore wo mu Rwanda rwo hambere nta jambo yari afite mu gihugu cye ibintu byose byamwituraga hejuru ntagire uburyo ahabwa bwo kumutega amatwi. Ibyo byagiye bituma tutagira uruhare mu bidukorerwa maze biratudindiza”.
Yihereyeho avuga ko nta byinshi yari azi ku by’ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi ari na wo mwuga yakuze abona utunze ab’iwabo bose.
Yokemeje agira ati “Ni igitangaza kuba umuturage nkanjye wo mu cyaro mpabwa ijambo nkagaragaza ibyo ntekereza ndetse nkagira uruhare mu guhitamo ibyo mpabwa”.
Nyirahabiyambere akomeza avuga ko kudahabwa ijambo k’umugore ari byo byagiye bimudindiza.
Yashimye ko abafatanyabikorwa ba Leta y’Ubumwe na bo bari muri uwo murongo wo guteza imbere umugore ndetse no kumuha umwanya mu bimukorerwa byose akabigiramo uruhare.
Ihuriro ry’aba bagore bakora umwuga w’ubuhinzi mu cyaro bavuga n’ubwo hari ibibazo bibangamiye uyu mwuga wabo bigisaba imbaraga mu kubikemura bizeye neza ko icyo rigamije kizagerwaho umugore agatera imbere.
Action AID ivuga ko ifasha aba bagore mu kwihuta mu iterambere kugira ngo hasibwe icyuho amateka y’u Rwanda rwo hambere yabagizeho.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ijambo abagore bahawe baribyaze umusaruro rero ntibibe kuvuga gusa ahubwo bijye no bikorwa