Ku wa Kabiri si umunsi w’ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku Kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022, ari umunsi w’akazi nta kiruhuko gihari, nk’uko benshi babitekerezaga nyuma y’uko iminsi ibiri y’ikiruhuko ihuriranye.

Itangazo MIFOTRA yashyize kuri Twitter, rigira riti “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera, ko ku wa Kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022 ari umunsi w’akazi.”

Ku wa mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, wagizwe umunsi w’ikiruhuko cy’Umunsi Mukuru w’Umurimo bitewe n’uko tariki usanzwe wizihirizwaho ya 1 Gicurasi, yahuriranye n’umunsi wo ku Cyumweru.

Abakomeje kwibaza ko tariki 3 Gicurasi izagirwa umunsi w’ikiruhuko, ni uko ku wa Mbere byahuriranye n’umunsi Mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri), nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022.

Iteka rya Perezida n° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, mu ngingo yaryo ya kane rivuga ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange, ku munsi w’akazi ukurikiraho.

Hari abari bamaze gupanga gahunda zabo bazi ko no ku wa kabiri ari ikiruhuko, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakaba bagaragaje ko batabyishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kandi hari ibaruwa isohotse aka kanya igaragaza ko ari ikiruhuko kuwa 03/05/2022? Yasinywe na MIFOTRA pe

Bosco yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka