Ku wa Gatanu ni ikiruhuko cy’Umuganura

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.

MIFOTRA yatangaje ko ku wa Gatanu ari umunsi w'ikiruhuko cy'Umuganura
MIFOTRA yatangaje ko ku wa Gatanu ari umunsi w’ikiruhuko cy’Umuganura

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, MIFOTRA yagize iti: ”Hashingiwe ku Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iributsa abakoresha n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa gatanu tariki 2 Kanama 2024, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.”

U rwanda rwizihiza umunsi w’Umuganura buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama nk’uko biri mu Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena iminsi y’ikiruhuko rusange.

Umuganura ni umwe mu mihango ya kera yari ikomeye dore ko wari mu nzira z’ubwiru. Watangiye kwizihizwa kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana kugeza ku ngoma ya Ndahahiro Cyamatare. Uyu muhango waje guhagarara ku ngoma ya Musinga ariko Leta y’u Rwanda yongeye kuwugarura guhera mu wa 2011.

Muri iki gihe, Umuganura ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo kwishimira ibyagezweho, kwisuzuma no kureba ibitaragenze neza, guhiga ibyo bazageraho ndetse n’ubusabane.

Muri uyu mwaka wa 2024, Umuganura ku rwego rw’lgihugu uzizihirizwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba ariko uzizihizwa no mu Turere twose tw’Igihugu, mu Midugudu no mu miryango y’Abanyarwanda aho bari hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka