Ku myaka 17 ahinga ibinyomoro bikamufasha kwikenura

N’ubwo akiri mutoya akaba akiga no mu mashuri yisumbuye, Rebecca Irakoze w’imyaka 17, atuye mu Karere ka Nyaruguru, ahinga ibinyomoro bikamuha amafaranga yivugira ko atari makeya.

Irakoze ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Ubuhinzi bw’ibinyomoro ngo yabutangiye afite imyaka 15, mu murima yasabye ababyeyi be ngo abashe kwiharika, bityo ajye abona amafaranga yo kujyana mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.

Agira ati “Umwayi nari nawuguze ibihumbi bitandatu. Kubera ko mu rugo bafite imirima myinshi nabasabye umwe wo kwiharikamo barawumpa, ndatera. N’ubwo imbuto zimwe na zimwe zapfiriye mu butaka, izazamutse naraziteye.”

Akomeza agira ati “Ubu mbasha kubona amafaranga yo kwizigamira. Niba mu rugo hari n’ikibazo hari igihe mbuganira kugikemura, nakenera cotex nkazigurira bitewe n’amafaranga mfite. Nirinda kuba amafaranga nayajyana mu nshuti mbi kugira ngo zitambwira ngo yazane tuyarye.”

Amafaranga yagabanye mu itsinda yayaguzemo ikibwana cy’ingurube kiri hafi kubwagura, kandi intego afite ni ugukomeza kugenda agera ku bikorwa byisumbuye.
Anavuga ko kwiharika ku bakiri batoya bibafasha kandi ko uretse guhinga bashobora gukora n’ibindi bibinjiriza amafaranga, bituma babona ibikoresho byo kwifashisha by’ibanze.

Kandi no ku bakwiyemeza guhinga, ngo si ngombwa umurima munini cyane. Ati “No hafi y’urugo hari igihe haba hari akantu gatoya kasigaye kadahinze. Ntitukemere ko gapfa ubusa. Ushobora no kuhahinga imboga ukaba wazigurisha mu baturanyi. Naje gusanga ko ufite icyo watekereje utabura aho kugikorera.”

Urebye ibinyomoro yeza ngo bimuha amafaranga abarirwa mu bihumbi umunani ku kwezi. Icyakora mu gushize kwa Mutarama ho ngo yakuyemo nka birindwi gusa biturutse ku mvura y’urubura yaguye ikabihungura.

Ibi ariko byatumye yiga ubwenge bwo kubitwikira, akabitwikurura igihe izuba ryavuye, cyangwa igihe imvura iri kugwa agatwikurura ahantu hatoya kugira ngo amazi abashe kwinjira mu butaka.

Igitekerezo cyo gutangira kwiharika Irakoze agikomora kuri gahunda igaragara mu bigo byinshi by’amashuri mu Karere ka Nyaruguru usanga abana, cyane cyane ab’abakobwa, batozwa gukora udukorwa dutoya tubaha amafaranga bajyana mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ibi babitozwa mu rwego rwo kubarinda kugwa mu bishuko by’abagabo, muri iki gihe gutwita kw’abangavu byabaye nk’icyorezo, bikaba byaragaragaye ko hari abaterwa inda n’ababashukisha kubagurira ibyo ababyeyi babo batabasha kubabonera, kubera ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akwiye inyungamizi y ibitekerezo n ibikorwa

Nyandwi yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

MURAKOZE KUDUSANGIZA IYI NKURU NZIZA Y’UYU MWANA. ARIKO IYO MUSHYIRAHO N’AGAFOTO KE BYARI KURUSHAHO KURYOHA.

RUMERA yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka