Ku mupaka wa Nemba havumbuwe icyobo cyatawemo abantu muri Jenoside
Imibiri y’abantu umunani bishwe muri Jenoside yabonetse mu cyobo kiri hafi y’umupaka wa Nemba uhuza igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi mu ishyamba rya Gako mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Iki cyobo cyavumbuwe tariki 04/06/2013 n’imashini yaririmo gutunganya ahagiye kubakwa isenteri y’ubucuruzi ndetse inatunganya imihanda n’ibibanza bizubakwamo amazu y’ubucuruzi kuri uwo mupaka; nk’uko bisobanurwa na Rwabuhihi Jean Christophe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru.

Ati “kugeza ubu tumaze gutaburura imibiri y’abantu umunani kandi nkuko bigaragara abantu bishwe nabi kuko twasanze bari bahambiriye amaboko inyuma kandi biragaragara ko bishwe nabi”.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye i Gashora, Dukuzimana Jean, yavuze ko ikigaragara ari uko abatawe muri icyo cyobo ari abashakaga ukuntu bahunga kugirango bajye mu gihugu cy’u Burundi.
Ati “aha hari mu ishyamba ryakorerwagamo n’abasirikare kandi hirya ya hano mureba hari ibirindiro by’abasirikare bo ku ngoma y’abatabazi. Aba rero bafashwe bahunga kuko twabataburuye tubona n’amasuka bashobora kuba barabicishije”.

Iyi mibiri yataburuwe yajyanywe ku biro by’umurenge wa Rweru aho igiye gutunganya hanyuma ikaba izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu murenge wa Gashora.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru butangaza ko butaramenya amazina ya ba nyakwigendera n’aho baturukaga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye ntyo
Yooooooooooooooo! birashoboka ko haba hari n’abandi, ahubwo bashyiremo ingufu bashake mu ishyamba ryose kuko ntawamenya baba bahari.
Erega bishwe nabi batabwa nahabonetse hose! Mbifurije kuzajyanwa mu ijuru kuko ari inzirakarengane.