Ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo hari ababuze imodoka zibatahana, ibicuruzwa biba byinshi ku isoko

Kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021, ubwo abatuye Kigali n’utundi turere bari bavuye muri “Guma mu Rugo” y’ibyumweru birenga bibiri, amaduka n’amasoko byafunguwe ariko abakiriya baba bake, abagenzi na bo bakagaragaza ko babuze imodoka zibatahana iwabo mu Ntara.

Abacuruzi ba karoti i Nyabugogo ngo bibeshye ko bari bubone abaguzi bazo nyuma ya Guma mu Rugo, basanga bazanye nyinshi zibura isoko
Abacuruzi ba karoti i Nyabugogo ngo bibeshye ko bari bubone abaguzi bazo nyuma ya Guma mu Rugo, basanga bazanye nyinshi zibura isoko

Mu bicuruzwa byabuze abaguzi harimo karoti zaraye zivanwe mu Karere ka Rubavu(Iburengerazuba), aho umufuka wazo ngo urangurwa ku mafaranga ibihumbi 28 ukagezwa i Kigali ushobora kugurishwa agera ku bihumbi 35, none abacuruzi bazo bakaba bavugaga ko bari mu gihombo kuko babuze abaguzi.

Umwe mu bacuruzi baranguza karoti i Nyabugogo witwa Uwamahoro yagize ati “Umufuka twawuranguraga tukawugurisha amafaranga ibihumbi 35, none ubu uri kugura amafaranga ibihumbi 15, ni igihombo nyine.”

Ahagana saa yine za mu gitondo imifuka ya karoti irenga 10 yari yegetse aho isanzwe icururizwa hitwa kwa Mutangana muri Nyabugogo, abacuruzi bakavuga ko ayo masaha yajyaga agera nta mboga zikirimo kurangurwa.

Abacuruzi b'inkoko na bo ngo babonaga umukiriya umwe umwe
Abacuruzi b’inkoko na bo ngo babonaga umukiriya umwe umwe

Ba nyirazo bavuga ko impamvu ikomeye ituma batarimo kubona abaguzi, ari uko amaresitora ngo atemerewe gutegurira abantu ibirirwa bafatira mu kazi, keretse abafata ibyo batahana kandi ngo baba ari bake cyane.

Uretse abacuruzi b’ibiribwa bavuga ko ku munsi wa mbere wo kuva muri ‘Guma mu Rugo’ hacurujwe bike, abamotari na bo ngo babonaga abagenzi bake bake.

Ubuke bw’imodoka muri Gare i Nyabugogo

Mu gihe abandi bacuruzi bari babuze abakiriya, abashinzwe gutwara abagenzi bava i Kigali berekeza mu Ntara bo bari babonye imari ishyushye, kuko kuva muri ‘Guma mu Rugo’ byahuriranye no gucyura abanyeshuri bavuye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (icyiciro cya mbere n’icya kabiri).

Uwitwa Clementine (ntiyifuje kuvuga irindi zina) wavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rutsiro, ndetse na Mukashyaka Odette wavaga mu Karere ka Ngoma yerekeza mu Ngororero, bagejeje saa yine za mu gitondo nta cyizere cy’uko baza kubona imodoka zibatahana.

Abagenzi bajya mu Ntara bari bategereje ari benshi
Abagenzi bajya mu Ntara bari bategereje ari benshi

Mukashyaka yagize ati “Bambwiye ko imodoka zijya mu Ngororero ntazihari kubera ikibazo cy’abaturage benshi, usibye kukubwira ngo ‘ihangane’ naho ubundi imodoka zabuze”.

Umukozi w’Ikigo cyitwa Kivu Belt gitwara abagenzi mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Karongi yanyuzagamo agatanga icyizere ku bagenzi bamugana ko imodoka nizizana abanyeshuri i Kigali ziri buhite zibatahana iwabo.

Yagize ati “Imodoka ijya i Rutsiro iraboneka ariko iraza itinze kuko zirabanza kuzana abanyeshuri zibageze kuri sitade, maze zibone kuza gutwara abagenzi, kimwe n’izijya i Karongi na Ngororero, ziraboneka nko mu ma saa tanu n’igice (ubwo yabivugaga nka saa yine zuzuye).

Ikibazo kimaze kuba nk’akamenyero muri gare ya Nyabugogo ni umubyigano w’abantu baharara cyangwa bakererwa kugera iyo bajya, cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka, mu gihe cyo kuva no kujya kwiga kw’abanyeshuri, ndetse n’igihe hatangajwe ko Guma mu rugo na Guma mu Karere bigiye kujyaho cyangwa bikuweho.

Bikagaragara ko igihe cyiza cyo gukora ingendo hagati ya Kigali n’Intara zitandukanye z’Igihugu mu modoka rusange zitwara abagenzi, ari ukubanza kumenya niba urugendo rutazahurirana n’ibyo bihe.

Ku munsi wa mbere wo kuva mu Rugo abamotari na bo ngo ntibabonye abagenzi nka mbere
Ku munsi wa mbere wo kuva mu Rugo abamotari na bo ngo ntibabonye abagenzi nka mbere
Muri gare ya Nyabugogo ho imodoka zari nke kuko ngo zari zagiye kuvana abanyeshuri mu Ntara
Muri gare ya Nyabugogo ho imodoka zari nke kuko ngo zari zagiye kuvana abanyeshuri mu Ntara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka