Ku kirwa cya Nkombo hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, batangaje ko ku kirwa cya Nkombo kiri mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco cy’abaturage (Community Based Cultural Center).

Ku kirwa cya Nkombo hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco cy'abaturage
Ku kirwa cya Nkombo hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco cy’abaturage

Ni umushinga umaze igihe uganirwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi hamwe n’Inteko y’Umuco, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, bugakorwa habungabungwa hanasigasirwa amateka, umuco n’ubumenyi gakondo, bifite aho bihuriye n’amazi Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba dukungahayeho muri rusange, hamwe n’indi mishinga igenda ishamikiyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Florence Uwambajemariya, avuga ko ikigo ndangamurage atari inzu isanzwe ahubwo ari isoko y’ubumenyi.

Ati “Ni ikimenyetso cy’indangagaciro, ni ahantu hadushoboza gufata ibidukikije uko bikwiye, tukabibungabunga, amateka n’umuco tukabibyaza umusaruro haba mu burezi, mu bukerarugendo, tutibagiwe n’umwanya hatanga wo kwidagadura. By’umwihariko ni ahantu hafasha kwigisha urubyiruko amateka n’umuco by’Igihugu cyacu.”

Arongera ati “Ni igihe cyo gutekereza uburyo icyo kigo ndagamuco kitazaba igikoresho gusa cyo kwibuka ubuzima bwahise no kugaragaza ubwo turimo muri iki gihe, ahubwo kizaba igikoresho cyo kubaka ejo hazaza. Ni muri urwo rwego tugomba kureba uburyo iki kigo ntekereza ko kizaba igisubizo kuri byinshi cyajyaho, ni uruhare rwa buri wese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Florace Uwambajemariya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Florace Uwambajemariya

Ubwo mu Karere ka Karongi hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga w’Ingoro Ndangamurage kuri uyu wa Gatatu tari 28 Gicurasi 2025, hagaragajwe amahirwe ashingiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco, agaragara mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko dutanu muri two duhurira ku kiyaga cya Kivu, higwa uburyo ashobora kubyazwa umusaruro bikagirira akamaro abahaturiye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Intebe y’Inteko Prof. Robert Masozera, avuga ko ari igikorwa batangiye gutekereza muri 2023, binyuze mu nama nyunguranabitekerezo yakorewe mu Karere ka Rusizi.

Ati “Nyuma yaho twebwe nk’Inteko y’Umuco mu kuza gushakisha amahirwe yaba ari mu Karere ka Rusizi, tuza kubona amahirwe menshi ku kirwa cya Nkombo, kuko kiriya kirwa kimwe n’ibindi birwa biri mu kiyaga cya Kivu, birihariye haba mu miterere yabyo, haba mu muco, ururimi, amateka, tuza gusanga gushyirayo ikigo ndangamuco cy’abaturage byaba ingirakamaro.”

Arongera ati “Ibigo ndangamuco aho biba ubundi biteza imbere abatutage mu nzira zose, bigira uruhare mu kutwongera ubumenyi, uburere, birigisha, ariko binahuza abaturage bigateza imbere n’ubumwe bwabo, ariko bininjiza amafaranga, bigahanga n’imirimo, bigateza imbere n’ubuhanzi.”

Mu Karere ka Rusizi hagaragara amahirwe menshi ashobora kubyazwa umusaruro agafasha mu iterambere ryako n’Igihugu muri rusange, kuko uretse umurage ushingiye ku muco hari n’umurage kamere, aho bafite ahantu hatandukanye ushobora gusanga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo amoko menshi y’inyoni n’izindi nyamashwa zikurura ba mukerarugendo.

Intebe y'Inteko Prof Robert Masozera
Intebe y’Inteko Prof Robert Masozera
Abitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage
Abitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka