Ku cyicaro gikuru cya BK hatashywe icyumba cy’ababyeyi

Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK), hatashywe icyumba cy’ababyeyi, hagamijwe kuborohereza kubona uko bashobora kwita ku bana babo, no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Abayobozi batandukanye bishimiye ifungurwa ry'icyumba cy'ababyeyi ku cyicari gikuru cya BK
Abayobozi batandukanye bishimiye ifungurwa ry’icyumba cy’ababyeyi ku cyicari gikuru cya BK

Ni icyumba cyatashywe ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, nyuma y’urugendo icyo kigo cyatangiye mu 2018 rugamije guteza imbere umugore, harebwa ibyakosorwa n’ibindi byanozwa kugira ngo abagore barusheho gukorera ahantu hatekanye, kandi haborohereza mu kazi kabo.

Bamwe mu bakozi ba BK by’umwihariko abagore bavuga ko icyumba bashyiriweho, kigiye kurushaho kubafasha kunoza akazi kabo, kubera ko bahoraga bahangayitse batekereza ku buzima bw’abana basize mu rugo uko bwifashe, niba bagaburiwe nk’uko bikwiye, bigatuma badakora akazi bagashyizeho umutima.

Pascaline Umuhire ni umwe mu babyeyi bakora muri BK, avuga ko akenshi nubwo bazaga mu kazi ariko bitakuragaho ko basigara bahangayitse, bitewe no gutekereza uko umwana basize amerewe.

Ni icyumba gikoze neza mu buryo bujyanye n'igihe kandi cyujuje ibisabwa
Ni icyumba gikoze neza mu buryo bujyanye n’igihe kandi cyujuje ibisabwa

Ati “Iki ni igikorwa cyiza twishimiye cyane, turanezerewe, kubera ko nk’amasaha dukora muri Banki uba usanga harimo akazi kenshi, kandi uba ugomba gukora neza. Hari iminsi uza usize umwana atameze neza, waraye ubonye ko atameze neza kandi ufite akazi ugomba gukora, uba uhari ariko nawe ubwawe unamutekereza, urumva ko nawe ubwawe biba bikugiraho ingaruka ku buzima bwawe. Kuba hano hari ahantu hatuje umuntu ashobora kuzana umwana, ni byiza cyane.”

Jacqueline Nkwihoreze ni umuyobozi wa Komite Ishinzwe gukurikirana ibikorwa byo guteza imbere uburinganire muri BK, avuga ko kuva mu 2018 aho batangiye urugendo ruhamye rwo korohereza no guteza imbere umugore, by’umwihariko mu kazi, hari byinshi bishimira bamaze kugeraho.

Ati “Mu byo twakoze bya mbere ni uko twongereye iminsi y’ikiruhuko cy’umubyeyi, ubundi twagiraga amezi abiri, tuyageza kuri ane. Twashyizeho imirongo ngenderwaho, za politiki zigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hanyuma muri uyu mwaka mu bikorwa byacu byo guteza imbere umugore, nibwo twavuze ngo reka dushyireho ibyumba by’abagore.”

Mu cyumba cy'ababyeyi harimo ibikenerwa byose kugira ngo umwana yitabweho
Mu cyumba cy’ababyeyi harimo ibikenerwa byose kugira ngo umwana yitabweho

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bazi neza kandi bazirikana akamaro ko kuringaniza abakozi mu kazi, ndetse no kubazirikana mu buzima bwabo bwa buri munsi, kubera ko uretse kuba ari abakozi b’abanyamwuga ariko kandi ari n’ababyeyi, bikaba ari inshingano za BK kubashyigikira mu guhuza izo nshingano.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko icyumba cy’ababyeyi ari ikintu buri kigo cyakagombye kugira, kubera ko bituma uretse kuba umukozi arushaho kwita ku kazi ke, ariko kandi n’umwana yitabwaho.

Ati “Tuzi akamaro ko konsa umwana, dushishikariza n’ababyeyi konsa abana babo, ntawe ukayobewe, ari mu mikurire, ari ukumurinda kurwaragurika no kugwingira tutabyibagiwe. Umwana wonse neza abasha gukura akiga neza, birasaba ko inzego zose yaba iza Leta cyangwa iz’abikorera bashyiraho iki cyumba cy’umubyeyi, ariko ntibigarukire aho gusa, kubera ko tuba twifuza ko hajyaho n’amarerero aho bakorera, kuko buriya umwana utarageza imyaka itatu, umubyeyi aba ashaka kumenya uko ameze buri kanya”.

Minisitiri Uwamariya avuga ko buri kigo gikwiye kugira icyumba cy'umubyeyi
Minisitiri Uwamariya avuga ko buri kigo gikwiye kugira icyumba cy’umubyeyi

Uretse Icyumba cy’ababyeyi cyatashywe ku cyicaro gikuru, BK yari isanganywe ibindi byumba nka byo ku mashimi ya Giporoso na Nyamata, gahunda ikaba ari uko buri shami rigomba kugira icyumba cy’ababyeyi.

Abakozi ba Banki ya Kigali bagera kuri 49.5% ni abagore, mu gihe abagabo bakora muri icyo kigo bangana na 50.5%.

Dr. Karusisi avuga ko bakora ibishobokan kugira ngo bafashe abakozi guhuza inshingano bafite
Dr. Karusisi avuga ko bakora ibishobokan kugira ngo bafashe abakozi guhuza inshingano bafite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka