KT RADIO yafunguye imirongo mishya kuri FM
KT RADIO, ubusanzwe yumvikanaga gusa ku murongo wa 96.7 FM mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubu yatangiye kumvikana mu zindi ntara ku yindi mirongo.
Ibi bikaba bigamije kwagura ibikorwa bya KT Radio bikagera ku mubare munini w’Abanyarwanda, nk’uko byatangajwe na Kanamugire Charles, Umuyobozi wa KIGALI TODAY LTD, ikigo cy’itangazamakuru gifite KT RADIO.
Yagize ati "Ubusanzwe twumvikanaga gusa kuri 96.7 FM, tukanumvikana ku murongo wa Internet wa www.ktradio.rw, bigatuma hari umubare munini w’Abanyarwanda utabashaga kutwumvira kuri FM kandi badukunda banakunda ibiganiro byacu.”
Kanamugire yakomeje atangaza ko kwagura ibikorwa bya KT RADIO, ikabasha kumvikana mu mpande zose z’igihugu, ari igisubizo ku bakunzi ba KT RADIO batabashaga kugezwaho amakuru ndetse n’ibiganiro byiza byubaka umuryango Nyarwanda.
Yanatangaje kandi ko ubusanzwe KT RADIO ibereyeho abakunzi bayo kandi ibyifuzo byabo byumvikanye, ubu KT RADIO ikaba yageze mu Ntara y’Iburasirazuba, aho kugeza ubu iri kumvikana muri iyi ntara ku murongo wa 102.0 FM.
Yanatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe, iba yumvikana mu Ntara y’Amajyepfo yose ku murongo wa 107.9FM.
Kanamugire yongeyeho ko mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Majyaruguru, mu minsi itarambiranye na ho KT RADIO izaba ihagera kuko imirongo izajya yumvikanaho muri izo ntara yamaze kuboneka.
KT RADIO kandi ubu irumvikana kuri za dekoderi zose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa DVB-T2.
Yagize ati "Nitumara gutunganya umurongo wo mu Majyepfo, mu gihe kitarambiranye turakomereza mu Burengerazuba ndetse no mu Majyaruguru, aho mu Burengerazuba bazajya bumva KT RADIO ku murongo wa 103.3 FM, naho mu Majyaruguru bakayumva ku murongo wa 101.1 FM.
KIGALI TODAY LTD ni ikigo cy’itangazamakuru, gifite ibitangazamakuru bitandukanye birimo, www.kigalitoday.com, www.ktpress.rw na KTRADIO.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali Today Limited mufite akazoza mu itangazamakuru hano mu gihugu mukomereza aho turabakunda mushyira imbere amakuru dukunda n’abanyamakuru b’umwuga. Murakoze!!!
Mbere Nambere Mbanje Kubashimira Kumakuru Mutugezaho Ubundi Nge Nakurikiranaga Buracyeye Kuri Kt Radio Kuberako Ndi Kgl N’ihuye Kuri 96.7 Fm Nshimishijwe No Kwumva Mwadushyiriyeho Indi Mirongo Iwacu Muburasirazuba Gatsibo Kuko Sinifuzaga Gutaha Kuko Murugo Ntitwafataga Kt Radio Murakoze Ni Hamis Ndi Ihuye Butare.
Icyerekezo Media house ya KIGALITODAY ifite kirashimishije cyane mukomereza aho kandi turabakunda aho muri mu gihugu cyose.
Mbere nambere tubanje kubasuhuza muraho neza!!! Mubyukuri tubaye tubashimiye kuko mudahwema gushaka icyakura abanyarwanda mubwigunge byumwihariko Gatsibo kuko twari tubakeneye! Mwakoze cyane ni Bizimana Olivier ndi Gatsibo mumurenge wa Gitoki mukagari ka Karubungo mumudugudu wa Kagugu.