Koroshya ibigenga ubwikorezi bwo mu kirere byabufasha kongera kwiyubaka - Perezida Kagame

Perezida Kagame asanga mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byabufasha koroherwa n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, ubwo yatangizaga inama ya gatandatu yiga ku bijyanye n’indege muri Afurika (The 6th Aviation Africa Summit), irimo kubera i Kigali, ikaba yahuriyemo abayobozi ba za Kompanyi z’indege, abayobozi mu bijyanye n’indege za gisivili, abakora ‘business’ mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugira ngo baganire ku buryo bwafasha urwo rwego kongera gukora neza nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko kuva harashyizweho icyitwa ‘African Continental Free Trade Area (AfCFTA)’ ihuza ibihugu by’Afurika, gukuraho imipaka mu kirere byagira akamaro.

Yagize ati “Ubwo duheruka gukora inama muri Kigali, ni mu myaka itatu ishize, hagaragajwe uruhare rw’isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu gufasha umugabane wacu kugera aho uba nk’umuryango umwe mu bijyanye n’ubukungu”.

Yongeyeho ati “Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwarimo rutera imbere ku buryo bwihuse, ubona ari urwego rufite ahazaza heza, ariko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye kuri ubwo bwikorezi ku Isi hose na Afurika irimo. Kompanyi z’indege n’ibibuga by’indege ku Isi hose, byahuye n’ingaruka z’icyo cyorezo”.

Gusa yagaragaje ko ibijyanye n’ingendo ndetse n’ubukerarugendo, birimo kugenda bigaruka ku murongo n’ubwo bitarasubira ku rwego byari bigezeho, bityo hakaba hari ibigomba gukorwa mu kurushaho gufungura ikirere.

Yagize ati “Koroshya amategeko n’amabwiriza bigenga iby’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (liberalization), bishobora gukora nk’umusemburo wakwihutisha izahuka ry’urwo rwego, kuko byakongera imikoranire, bikangera umubare w’abarugana ndetse bikongera imirimo mishya ihangwa…”.

Yungamo ati “Ni yo mpamvu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’isoko rihuriweho mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (Single African Air Transport Market), rikwiye kwitabwaho kurusha ibindi”.

Ibyo u Rwanda rukora muri urwo rwego

Perezida Kagame asobanura ibyo u Rwanda rwakoze rwego rwo, yavuze ko Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ubu ikorera ingendo zayo ahantu hagera kuri 24, 19 muri ho zikaba zikorerwa hirya no hino ku Mugabane w’Afurika, ndetse ubu ikaba irimo kureba uko ikomeza kongera ingendo zayo, haba muri Afurika n’ahandi.

Yagize ati “Turimo gukorana n’umufatanyabikorwa wacu ‘Qatar Airways’, mu rwego rwo kuzamura RwandAir, no kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Kigali gishya, ubu ibikorwa byo kucyubaka birimo kuba, ku buryo cyazajya gikoreshwa n’abagenzi bo mu Karere ndetse n’imizigo “,

Ati “Ikindi kugira ngo turusheho guteza imbere urwego rwacu rw’ubwikorezi bwo mu kirere, tugomba gukemura ikibazo cy’ubumenyi budahagije mu bijyanye n’indege, ibyo ari byo byose, ibijyanye n’indege ni ibintu usanga bikurura cyane abakiri bato muri Afurika”.

Alan Peaford MBE, Umuyobozi w’ibijyanye n’indege muri Afurika ‘Aviation Africa’, yashimiye u Rwanda kuba ruzi uruhare rw’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere (the aviation industry) mu kuzamura iterambere ry’ubukungu mu gihugu.

Yagize ati “Twabonye ubwiyongere mu mibare ndetse n’ubwitange muri iyi nama, bigaragara ko gushyiraho ‘Aviation Africa’ ari ikintu cy’ingenzi cyane mu bijyanye n’indege ku mugabane wa Afurika”.

Yongeyeho ko inama bateraniyemo i Kigali yiga ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, itari gushoboka iyo idashyigikirwa n’ubuyobozi bw’indege za gisivili mu Rwanda (Rwanda Civil Aviation Authority), Sosiyete ihagarariye ibibuga by’indege mu Rwanda, (Rwanda Airports Company) ndetse na Kompanyi ya RwandAir.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka